Desmond Tutu arasaba ko Bush na Blair bashyikirizwa ICC

Desmond Tutu, Musenyeri ukomoka muri Afurika y’Epfo ndetse wigeze guhabwa igihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel, arasaba ko Tony Blair wahoze ari Minisitiri w’Intebe mu Bwongereza n’uwahoze ari Perezida wa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika George Bush bashyikirizwa urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha kubera ibyaha bakoreye muri Irak.

Mgr Tutu yabitangarije mu nama iherutse kubera i Johannesburg muri Afurika y’Epfo, yari yitabiriwe n’uwahoze ari Minisitiri w’Intebe w’Ubwongereza, Tony Blair.

Desmond Tutu yakomeje arega aba bagabo, avuga ko bateye Irak bavuga ko yari ifite intwaro za kirimbuzi nyamara ngo byari ibinyoma, kuko byaje kugaragara ko bashakaga gukuraho uwari umukuru w’iki gihugu, Saddam Hussein.

Yakomeje atangaza ko ibintu Bush na Blair bakoze, byagize ingaruka ku isi, bikaba ari nabyo ntandaro y’intambara irimo kubera muri Siriya.

Tutu asaba ko aba bagabo bari bayoboye ibihugu bikomeye ku isi bashyikirizwa ubutabera, ngo nk’uko Abanyafurika cyangwa se abakomoka muri Aziya bashyikirizwa uru rukiko iyo bakoze ibyaha nka biriya.

Tony Blair mu kwiregura, yavuze ko ibyo Desmond Tutu avuga we atabyemera, ngo kuko bajya gukuraho Saddam Hussein bashakaga kurengera abaturage, ngo kuko bari bamaze igihe bicwa ndetse banatotezwa.

Amakuru atangazwa na Africa Time avuga ko Tutu yakomeje avuga ko batitaye ku kuba Saddam yari umugome cyangwa se umuntu mwiza, batitaye ku baturage bo muri Irak yishe, Blair na Bush nabo bagomba gushyikirizwa ubutabera nk’abandi bose.

Desmond Tutu yahawe iki gihembo cy’amahoro cyitiriwe Nobel mu mwaka w’1984, kubera uruhare yagize mu kurwanya ihohoterwa ryakorerwaga abirabura muri Afurika y’Epfo, rikozwe n’abazungu.

Tutu we yakomeje atangaza ko abantu batagira ingano bishwe muri Irak mu mwaka w’2003, naho abandi bagahunga bakava mu byabo kubera imvururu zabayeyo nyuma y’urupfu rwa Saddam Hussein wahoze ari Perezida wa Irak.

Benjamin Nyandwi

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

yawe icecekere urimo kwirotera ibyo ntabwo biteze kuzabaho ubaye uri umunyarwanda nakaguciriye umugani w’inyamanswa zigabana umuhigo

didier yanditse ku itariki ya: 4-09-2012  →  Musubize

ibyo uwo musenyeri avuga ni ukuri gusa ,

KNHX yanditse ku itariki ya: 4-09-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka