Chad yashyizeho ibihe bidasanzwe

Perezida Mahamat Idriss Deby wa Chad, yatangaje ko hashyizweho ibihe bidasanzwe mu gihugu, guhera wa Gatatu tariki 19 Ukwikira 2022, kubera imyuzure myinshi imaze kugira ingaruka ku baturage basaga miliyoni.

Imyuzure aho muri Chad si ikintu gishya, kuko ngo mu bihe by’imvura ubusanzwe bitangira muri Gicurasi kugeza Ukwakira, ariko muri uyu mwaka, ibihe by’imvura byaje mbere y’igihe yajyaga igwira mu myaka yashize.

Nk’uko yabitangarije kuri televiziyo y’igihugu, Perezida Deby wa Chad yagize ati "Uhereye ubu, hashyizweho ibihe bidasanzwe ‘a state of emergency’, mu rwego rwo gushobora guhangana n’iki kiza".

Imyuzure yibasiye intara 18 muri 23 muri icyo gihugu. Gusa ngo imyuzure yibasiye cyane ibice by’Amajyepfo.

No mu Mujyi wa N’Djamena, umurwa mukuru wa Tchad, abantu babarirwa mu magana, bamaze guhunga ingo zabo kubera imyuzure.

Perezida Deby yavuze ko Guverinoma yashyizeho uburyo bwo gufasha abaturage bagezweho n’ingaruka z’iyo myuzure, harimo kubaha aho baba bacumbitse, kubaha ibiribwa ndetse n’ibikoresho by’isuku.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka