Burundi: Gen Bunyoni wari umaze imyaka itatu afunzwe yarekuwe
General Alain-Guillaume Bunyoni wahoze ari Minisitiri w’Intebe w’u Burundi yarekuwe, nyuma y’imyaka hafi itatu yari amaze ari muri gereza.
Yari afungiwe muri gereza ya Gitega, uyu munsi akaba yarekuwe, ataha mu rugo iwe, nk’uko byemejwe n’abo mu muryango we.
Ni umwe mu bantu bahoze bakomeye mu Gihugu cy’u Burundi mbere y’uko afungwa, aza no gukatirwa n’Urukiko rw’ikirenga igihano cyo gufungwa burundu, nyuma yo guhamwa n’ibyaha birimo gushaka guhirika ubutegetsi, kwica Umukuru w’Igihugu no guhungabanya umutekano w’igihugu.
Gen. Bunyoni, yabaye Minisitiri w’Intebe muri Kamena 2020, akaba yaregujwe ku mirimo ye muri Nzeri 2022, nyuma y’iminsi mikeya Perezida Evariste Ndayishimiye w’u Burundi avuze ko hari abakomeye bashatse guhirika ubutegetsi bwe.
Mu bindi byaha yahamijwe harimo ibyo kwigwizaho imitungo mu buryo bunyuranyije n’amategeko no guhungabanya ubukungu bw’igihugu.
Urukiko kandi rwategetse ko imitungo ye ihita ifatirwa, harimo inzu enye n’izindi nyubako, ikibanza ndetse n’imodoka 14.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|
|