Burundi: Bruce Melodie yatawe muri yombi

Guhera ku ya 31 Kanama 2022, nibwo humvikanye inkuru y’ifatwa rya Bruce Melodie, akaba akurikiranyweho ibyaha by’ubwambuzi bushukana, kuko ngo hari amafaranga yakiriye avuga ko azaririmbira mu Burundi ariko ntiyabikora.

Leta y'U Burundi yemeje ko Bruce Melodie afungiye muri icyo gihugu
Leta y’U Burundi yemeje ko Bruce Melodie afungiye muri icyo gihugu

Bruce Melodie yafatiwe i Burundi ubwo yari agiye mu gitaramo cyagombaga kubera ahantu hatandukanye mu Burundi harimo ahitwa ‘Zion Beach’ ku itariki 2 Nzeri 2022. Gusa ngo bishoboka ko icyo gitaramo kitakibaye, kuko kugeza mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 1 Nzeri 2022, Bruce Melodie yari akiri mu maboko y’inzego z’umutekano, arimo kubazwa ku byaha akurikiranyweho by’ubwambuzi bushukana.

Iby’ifatwa rya Bruce Melodie ndetse n’ibyaha akurikiranyweho, byatangajwe na Minisiteri y’Umutekano n’Iterambere mu Burundi, ibinyujije ku rubuga rwa Twitter.

Itangazo ryasohowe n’iyo Minisiteri ku wa Gatatu tariki 31 Kanama 2022, rigira riti “Bruce Melodie yatawe muri yombi akurikiranyweho ubwambuzi bushukana".

Iryo tangazo ryasohotse mu gihe Bruce Meodie yari amaze igihe mu maboko ya Polisi, abazwa ku byaha by’ubwambuzi bushukana yaba yarakoreye sosiyete yari yamutumiye mu 2018, nyuma ntiyaririmba mu gitaramo yari yatumiwemo.

Umuhanzi Bruce Melodie yatawe muri yombi tariki 31 Kanama 2022 saa kumi z’umugoroba zirengaho iminota mikeya, ubwo yari ageze mu Mujyi wa Bujumbura aho byari biteganyijwe ko azakorera ibitaramo.

Ibyaha by’ubwambuzi abishinjwa n’uwitwa Toussaint usanzwe ategura ibitaramo aho mu Burundi, uvuga ko yamwambuye amafaranga yamwishyuye ngo aze kuririmba mu gitaramo muri 2018 nyuma ntaze.

Uwo mugabo avuga ko Bruce Melodie agomba kumwishyura ibihumbi bibiri by’Amadolari (2000$) ndetse na miliyoni 30 z’Amarundi afata nk’igihombo yatewe no kuba Bruce Melodie ataritabiriye icyo gitaramo.

Mu buryo bwo gushaka kumvikana no kurangiza ikibazo vuba, ngo Bruce Melodie yemeraga kwishyura ayo 2000$, ariko akavuga ko ayo yandi miliyoni 30 z’Amarundi atayishyura kuko atazi ibyayo.

Uretse igitaramo Bruce Melodie yagombaga gukorera kuri ‘Zion Beach’ tariki ya 2 Nzeri 2022, hari n’ikindi byari biteganyijwe ko azakorera muri ‘Messe des Officiers’ ku itariki 3 Nzeri 2022, ariko icyizere cyo gukora ibyo bitaramo cyatangiye kuyoyoka, n’ubwo bivugwa ko Bruce Melodie yari ategerejwe na benshi bamukunda aho mu Burundi, bakunda n’indirimbo ze.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

yooo!!! ntago byoroshye ntakore ibishoboka acyemure ibishoka akare igitaramo nabura kimwe murakoze.

Muzuka eric yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Sha abahanzi bahemuka bajye babona isomo

Felix yanditse ku itariki ya: 2-09-2022  →  Musubize

Bruce niba yarabikoze nayishyure

Iradukunda leandre yanditse ku itariki ya: 1-09-2022  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka