Amwe mu mateka yaranze ubushyamirane hagati ya Koreya zombi

Muri iki gihe intambara irimo gututumba hagati ya Koreya ya Ruguru na Koreya y’Epfo. Muri iyi nkuru twasubiye mu mateka agaragaza ko amakimbirane hagati y’ibyo bihugu ari aya cyera.

Mu mwaka w’1945, ibyo bihugu byaratandukanye maze buri kimwe kigira ubutaka bwacyo mu gihe nyamara byari bigize igihugu kimwe, kigizwe n’ibice bibiri; icy’epfo n’icya ruguru.

Uko kwitandukanya byagizwemo uruhare rukomeye n’ibihugu bya Amerika yari ishyigikiye Koreya y’Epfo n’Uburusiya bwari ku ruhande rwa Koreya ya Ruguru, bitewe na politiki y’imiyoborere y’ibyo bihugu by’ibihangange byapfaga (Communisme na Capitalisme).

Mu 1948 nibwo Seoul yabaye umurwa mukuru wa koreya y’Epfo naho Pyong Yang iba umurwa mukuru wa Koreya ya Ruguru.

Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru arifuza intambara.
Perezida Kim Jong Un wa Koreya ya Ruguru arifuza intambara.

Ubushyamirane bwarakomeje kugera mu 1950 ubwo Koreya ya Ruguru yarengaga ku masezerano maze igatera Koreya y’Epfo intambara igahita ikomera igizwemo uruhare na Amerika n’Uburusiya hamwe n’ibihugu byari bishyigikiye buri ruhande.

Muri uwo mwaka nibwo indege za mbere z’intambara zigezweho zakoreshejwe. UnF-80 y’Abanyamerika yari ihanganye na MiG-15 y’Abashinwa mu mujyi wa Sinuiju muri Koreya y’Epfo.

Iyo ntambara yasaga n’aho ari isibaniro rya Amerika n’Uburusiya yanagaragayemo ibihugu by’ibihangange nk’Ubuyapani, Ubushinwa n’ibindi.

Mu mwaka w’1953 nibwo amasezerano yo guhagarika intambara yashyizweho umukono.

Nubwo intambara yagaze, kuva mu 1962 kugera 1980, Koreya ya Ruguru ifatwa nka gashozantambara yabonye ko Koreya y’Epfo itangiye kwiyubaka maze ibona ko izashyira ikayirusha ubuhangange maze yongera kubyutsa bitero bitari intambara, aho yagiye ihitana abaturage n’abategetsi ba Koreya y’Epfo harimo n’ibitero byagabwe ku wari Perezida wayo Park Chung-hee.

Mu 1992, abasirikare ba Koreya ya Ruguru bagera 3693 bitwaje intwaro binjiye muri Koreya y’Epfo banyuze ku butaka, mu mazi no mu kirere.

Park Geun-hye, perezida mushya wa Koreya y'Epfo ntashaka imirwano.
Park Geun-hye, perezida mushya wa Koreya y’Epfo ntashaka imirwano.

Mu 1987, Abanyakoreya ya Ruguru bahanuye indege ya Koreya y’Epfo bayiteze ibisasu hagwa abantu 115. Kugeza muri 2007, Koreya ya Ruguru yafashe abaturage 3795 ba Koreya y’Epfo ariko kubera ubwumvika bamwe barataha abandi 480 bangirwa gutaha iwabo.

Mu gihe Koreya ya Ruguru itahagaritse ubushotoranyi, mu mwaka wa 2010 yagabye igitero ku kirwa cya Yeonpyeong muri Koreya y’Epfo hapfa abantu babiri hakomereka batanu hanasenywa amazu menshi.

Muri rusange, Koreya ya Ruguru yakomeje ubushotoranyi kugeza tariki 30 Werurwe uyu mwaka ubwo yatangaje ko igiye kwinjira mu ntambara na Koreya y’Epfo kandi ko Amerika nibyivangamo nayo izaraswa.

Kugeza ubu, Koreya ya Ruguru irashinjwa kwegereza intwaro zikomeye mu bibanza byateguwe zishobora kuzakoresherezwamo zirasa Koreya y’Epfo n’ibindi bihugu bidashyigikiye ubwo bushotoranyi.

Ernest Kalinganire

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 6 )

amerika ninde wayihaye kuyobora ibihugu byose ngaho murafurika siriya

barigira inosa yanditse ku itariki ya: 23-01-2018  →  Musubize

mwonke imana ikomeze kubarinda

barigira inosa yanditse ku itariki ya: 25-12-2017  →  Musubize

obama nakubite korea itaramurasa

theos yanditse ku itariki ya: 25-04-2013  →  Musubize

Urakoze kuri ubu bucukumbuzi udukoreye.

Appolo yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Buriya bariya bo, bazigera bamenya ko icyo bapfana kiruta icyo bapfa? kdi banyirabayazana barigaramiye
!!!! ahaaaaa!!!!!!!!

Pe yanditse ku itariki ya: 24-04-2013  →  Musubize

Dufatanye gusengra ibi bihugu ku girango ababituye bibuke ko ari abavandimwe. Kandi bamenye ko intabara isenya.

Donat yanditse ku itariki ya: 23-04-2013  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka