Amerika yavuye muri Afghanistan nyuma y’intambara yari imazemo imyaka 20

Kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, nyuma y’uko Ingabo za Leta zunze Ubumwe za Amerika za nyuma zihagurutse ku Kibuga cy’indege cya Kabul, Ambasade ya Amerika yakoreraga muri Afghanistan, ibinyujije ku rubuga rwayo rwa Internet, yatangaje ko ihagaritse ibikorwa byayo muri icyo gihugu.

Yanditse iti "Kubera ko Guverinoma ya Amerika yamaze guhungisha abakozi ba Ambasade yayo i Kabul, tuzakomeza gufasha abaturage ba Amerika n’imiryango yabo bashaka kuva muri Afghanistani, twe turi i Doha muri Qatar".

Gusohoka kw’Ingabo za Amerika ndetse na Ambasade yayo muri Afghanistani, byafashwe nk’intsinzi ku Batalibani ku buryo ngo banarashe amasasu mu Murwa mukuru wa Afghanistan, Kabul, mu rwego rwo kwishimira intsinzi nk’uko byatangajwe na ’France 24’ dukesha iyi nkuru.

Zabihullah Mujahid, Umuvugizi w’Abatalibani ari ku Kibuga cy’indege cya Kabul yagize ati "Dukeje igihugu cya Afghanistani, iyi ntsinzi ni iyacu twese".

Ati "Gutsindwa kwa Leta zunze Ubumwe za Amerika, ni isomo rikomeye no ku bandi bashaka gutera Afghanistani. Ariko Abatalibani bazakomeza gukorana neza mu bya ’dipolomasi’ na Amerika ndetse n’Isi".

Umunyamabanga wa Leta zunze Ubumwe za Amerika, Antony Blinken, kuri uyu wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, yavuze ko ’kubera umutekano na politiki bitameze neza muri Afghanistani, abaturage ba Amerika bazifuza guhungishwa nyuma y’uko Ingabo zicyo gihugu zivuye muri Afghanistani, bazafashwa kandi ko Amerika izakomeza gukorana n’Abatalibani nibakomeza kubahiriza ibyo bemeranyijweho’.

Biteganyijwe ko Perezida Joe Biden wa Amerika aza kugeza ijambo ku Banyamerika ku birebana na Afghanistani, kuri uyu wa Kabiri tariki 31 Kanama 2021, saa kumi n’imwe ku isaha mpuzamahanga.

Ingabo za Amerika za nyuma zavuye muri Afghanistani ejo ku wa Mbere tariki 30 Kanama 2021, zikaba zari zimaze guhungisha abantu bagera ku 123.000 b’abasivili, guhera tariki 14 Kanama 2021, ubwo hatangiraga ibikorwa byo guhungisha abantu muri Afghanistani.

Abo basirikare ba Amerika batashye, basize igihugu cya Afghanistani mu maboko y’Abatalibani, nyuma y’imyaka 20 bari bamaze muri icyo gihugu, iyo ngo akaba ari yo ntambara yabaye ndende mu ntambara Leta zunze Ubumwe za Amerika zarwanye mu mateka yazo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka