Amerika: Abanyeshuri b’abanyamahanga basaga 300 bahagarikiwe ‘visa’

Leta zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho visa zibarirwa muri 300, ku banyeshuri baturuka mu bihugu by’amahanga bitandukanye, nk’uko byemejwe na Minisitiri ushinzwe imibanire y’Amerika n’ibindi bihugu, Marco Rubio.

Minisitiri Marco Rubio yavuze ko Leta zunze Ubumwe z’Amerika zakuyeho visa z’abo banyeshuri b’abanyamahanga, baturuka mu bihugu bitandukanye, bikozwe mu rwego rwa gahunda za Perezida Donald Trump zo gukumira abanyeshuri b’abanyamahanga, bakora imyigaragambyo yo kugaragaza ko bashyigikiye Palestine, kandi iyo myigaragambyo igakorerwa muri za kaminuza.

Aganira n’abanyamakuru mu gihe yari mu ruzinduko rw’akazi, yagize ati "Wenda kugeza ubu ni abarenga 300. Tuzakomeza kubikora dutyo buri munsi, uko mpuye n’umwe muri abo bantu bitwara batyo”.

Minisitiri Marco Rubio yakomeje asobanura umubare wa visa z’abanyeshuri zikurwaho, mu rwego rwo gukomeza guhangana n’abakwirakwiza imvugo z’urwango muri za kaminuza, kandi bigaragara ko urwo rwango rwibasiye igihugu cya Israel.

Ikinyamakuru BBC cyatangaje ko ayo magambo ya Minisitiri Marco Rubio, yaje akurikira igikorwa cy’uko hari umwe mu banyeshuri b’abimukira, ukomoka muri Turkey, uherutse kwimwa impamyabushobozi y’ubuganga yari yarigiye muri Kaminuza ya Tufts, icyo cyemezo cyo kumwima impamyabushobozi kikaba cyanashyigikiwe na Minisitiri Marco Rubio .

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka