Ambasaderi w’u Rwanda mu Bufaransa yasuye Abanyarwanda bari mu mikino ya Francophonie

Ambassaderi w’u Rwanda mu gihugu cy’Ubufaransa Jacques Kabala Nyangezi kuri uyu wa gatandatu tariki ya 07/9/2013 yasuye abakinnyi n’abahanzi b’u Rwanda bitabiriye imikino ihuza ibihugu bikoresha ururimi rw’Igifaransa irimo kubera i Nice mu bufaransa.

Ambasaderi Nyangezi yavuze ko yifuje kuza kubasura no kubakira mu gihugu ahagarariyemo u Rwanda kugira ngo abamenyeshe ko baje bisanga kandi bashyigikiwe, bityo bazirware neza buri wese mu mukino n’urwego azaserukamo.

Aha Ambasaderi Kabale ari kumwe n'abaserukiye u Rwanda bose hamwe
Aha Ambasaderi Kabale ari kumwe n’abaserukiye u Rwanda bose hamwe

Ambasaderi Nyangezi yagize ati “Nifuje kuza kwifatanya namwe, mbaha ikaze muri iki gihugu ariko mbasaba ko mwakinana ubwitonzi mukitwara neza nk’Abanyarwanda kandi mugatsinda. U Rwanda ni igihugu giharanira gutsinda buri gihe, nicyo rero nanjye mbasaba kandi turabashyigikiye.”

Ambasaderi Nyangezi yavuze ko yamenye kandi yagaye cyane umukinnyi w’u Rwanda Rwatubyaye Abdoul ukina umupira w’amaguru watorotse akigera mu Bufaransa, avuga ko arimo gukorana n’inzego z’umutekano kugira ngo uwo mukinnyi azafatwe asubizwe mu Rwanda.
Amabasaderi yagize ati “Uwo musore watorotse ubu arimo gushakishwa n’inzego z’umutekano twazishyikirije impapuro ze z’inzira.”

Ambasaderi araganira n'abakinnyi n'ababyinnyi bazaserukira u Rwanda bose
Ambasaderi araganira n’abakinnyi n’ababyinnyi bazaserukira u Rwanda bose

Ambasaderi Ngangezi ariko yasabye abandi Banyarwanda kudahubukira kuba mu bihugu by’amahanga igihe cyose batahafite icyo bahakora kibahesha agaciro. Yagize ati “Ariko rero reka mbabwire, u Rwanda ni igihugu cyiza ku buryo kwirukira mu bihugu bya Burayi n’ahandi ari uguhubuka, kuko iyo ugezeyo hari uburenganzira bwinshi uba udafite ku buryo ubaho udafite ishema ry’umuntu nyawe.”

Ambasaderi Nyangezi yanasuye umukinnnyi Nsabimana wavunitse
Ambasaderi Nyangezi yanasuye umukinnnyi Nsabimana wavunitse

Nyuma yo kuganira n’abo bakinnyi ndetse n’abatoza babo, Ambasaderi Nyangezi yanasuye umukinnyi w’umupira w’amaguru Nsabimana Eric wavunitse, asaba abamushinzwe kumukurikirana neza kugira ngo azavurwe neza kandi azakire vuba.

Ambasadei Jacques Kabala Nyangezi umaze imyaka itatu ahagarariye u Rwanda mu Bufaransa, avuga ko azashyigikira amakipe y’u Rwanda kugeza imikino ya ‘Francophonie’ irangiye.

Umutoza w'ikipe y'abasiganwa ku magare araganira na Ambasaderi Nyangezi
Umutoza w’ikipe y’abasiganwa ku magare araganira na Ambasaderi Nyangezi

Muri iyo mikino u Rwanda ruhagarariwe n’ikipe y’umupira w’amaguru mu batarengeje imyaka 20, gusiganwa ku maguru, amagare, Judo ndetse no mu muco ahaserutse abaririmbyi ndetse n’abakora ubugeni.

Theoneste Nisingizwe

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka