Ambasade ya Amerika muri Yemen nayo yagezwe amajanja
Polisi y’igihugu cya Yemen imaze guhagarika igikorwa cyo gutwika abantu n’ibintu biri muri ambasade ya Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri icyo gihugu mu mujyi wa Sanaa cyari cyatangijwe n’abigaragambya.
Abigaragambya babashije gutwika imodoka zari muri parking y’iyo ambasade zose, ariko bakumiwe ubwo bashakaga kwinjira muri ambasade imbere ngo batwike abantu n’ibintu birimo byose.
Abigaragambya baravuga ko nabo bahuriye ku gikorwa cyo kwamagana filime yasohowe muri Amerika na Sam Bacile, bivugwa ko yatukaga abo mu idini ya Isilamu n’intumwa Mohamad; nk’uko bitangazwa urubuga rwa interineti rwa irishexaminer.com.

Iki gikorwa kije gisanga icyabaye tariki 11 Nzeri 2012 muri Libiya aho Christopher Stevens wari Ambasaderi wa Amerika muri Libiya hamwe n’abadi Banyamerika batatu bishwe mu gikorwa nk’iki.
Ibi byabaye mu gihe Amerika yibukaga ku nshuro ya 11 ibitero byibasiye imiturirwa yayo bigabwe n’intangondwa z’abayisilamu zo mu mutwe wa Al Quaida tariki 11/09/2001.
Benjamin Nyandwi
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|