Alpha Blondy yabujije CEDEAO gushoza intambara kuri Niger

Umuhanzi w’icyamamare Alpha Blondy, uvuka muri Côte d’Ivoire, akaba na Ambasaderi w’amahoro muri icyo gihugu yatanze ubutumwa mu buryo bwa videwo, asaba umuryango w’Ubukungu bw’ibihugu bya Afurika y’Uburengerazuba CEDEAO, kudashoza intambara ku gihugu cya Niger, anongeraho ko uwo muryango uramutse ubirenzeho waba ukoze ikosa rikomeye cyane.

Yagize ati, “Njyewe nka Ambasaderi w’umuryango wa CEDEAO uhagarariye amahoro muri Côte d’Ivoire, ndashaka gusaba abayobozi ba CEDEAO, ntimutangize iyo ntambara, kuko ryaba ari ikosa rikomeye cyane kandi ndabibasobanurira. Abanya-Burayi ntibigeze bashaka na rimwe ko habaho intambara mu Burayi, ariko ndiyumvamo ko bashaka gukurura intambara iri hagati y’u Burusiya na Ukraine ikagera no muri Afurika.

Numva ko hari ingabo z’Abanyamerika ziri muri Tchad, nkumva ko hari ingabo z’u Bufaransa ziri muri Niger no muri Tchad, aho simvuze iziri muri Djibouti, Abarusiya bari muri Djibouti, Abashinwa bari muri Djibouti, Abanyamerika bari muri Djibouti, kandi kuva muri Djibouti ujya muri Niger ni iminota gusa”.

“Kugira ngo Abanyafurika bareke kongera kugwa muri uyu mutego ugendeye ku buryo ibihugu biteye, ntibagomba gutangiza iyo ntambara. Hanyuma kuri Côte d’Ivoire, ari cyo gihugu cy’ibiganiro, igihugu cy’amahoro, guhera kuri Perezida Félix Houphouët-Boigny amahoro ntabwo ari ijambo, ni imyitwarire kandi ni imyitwarire igomba kubahirizwa muri iki kibazo, ntihagire intambara ibaho. Kandi kudatangiza iyo ntambara ni yo ntsinzi ikomeye. Afurika ntiyakwiyemeza gushoza iyo ntambara.

Abantu bose bavuga ko Afurika ari yo igize ahazaza h’isi bitewe n’umutungo kamere wacu utabyazwa umusaruro, n’abana bacu bize amashuri menshi, aho simvuze abakomeje kurohama mu Nyanja ya Mediterane, ntidushobora kwiyemeza gutangiza iyo ntambara”.

“Ndashaka gusaba Perezida Macron, Perezida Alassane Ouatara, Perezida Macky Sall. Perezida Macron ntiwigeze ushobora kuzimya umuriro muri Ukraine, ntabwo rero ugiye kwatsa umuriro muri Afurika, kuko wazabona ibitandukanye n’ibyo wari witeze, ukurikije ‘mission’ yawe. Ntabwo wahagararira intambara ahantu hose”.

Umuhanzi Alpha Blondy kandi yagize ubutumwa agenera igihugu cya Nigeria, agisaba ko cyagombye kwibuka intambara ya Biafra, avuga ko mu gihe cy’iyo ntambara bari bato batari bazi ko Nigeria ikungahaye cyane kuri peterori, ariko nyuma baza kumenya ko iyo ntambara yari iyo gushaka peterori, ariko hapfuye Abanyafurika benshi bagiye mu ntambara nk’izo zitari ngombwa ziba zashojwe n’abantu bazifitemo inyungu.

Yagize ati, “Ibyabaye birahagije, rwose ndabinginze ntimuzagire uruhare muri iyo ntambara yo gutera Niger. Inzira y’ibiganiro ni yo nziza cyane. Abanyafurika hagati yabo bakaganira”.

Alpha Blondy yavuze ko asanga Afurika yunze Ubumwe ’AU’ ari yo yagombye gukemura ikibazo cy’iterabwoba muri Afurika, hagashyirwaho umutwe w’ingabo uhuriweho n’ibihugu byose by’Afurika, kandi ibyo ntibyagombye gusaba ko bajya kuguza amafaranga kuko bayafite ahagije. Avuga ko we asanga AU ari yo yagurishije Afurika ku Burayi.

Ati, “Perezida Macky Sall, ubwo umutwe wa Wagner (ni ukuvuga Abarusiya) na OTAN bazaba batangiye imbyino zabo, bizakurenga. Kandi n’ubundi mu binyamakuru byo mu Burayi, bakwita umunyagitugu, umuntu umena amaraso cyane, umunyagitugu w’ahazaza. Ndakwinginze ntuzatangize iyo ntambara. Ku rwego rwanjye ndiho, ndagusabye ntuzabikore”.

Alpha Blondy yanasabye Abayobozi ba Mali, Abayozi ba Burkina Faso n’Abayobozi ba Niger kutemera intambara, ahubwo bagasaba ibiganiro. Asaba ko izo mbaraga zizaba zahurijwe hamwe zijya kurwanya Niger, ahubwo zakoreshwa mu gufasha Mali kurwanya imitwe y’iterabwoba, gufasha Burkina Faso kurwanya iterabwoba, gufasha Niger, ndetse gufasha Nigeria kurwanya Boko Haram.

“Intambara iri muri Ukraine nta n’ubwo bazi igihe izarangirira. Bagiye gutangiza izindi ntambara hano iwacu, zizatwara ubuzima bw’Abanyafurika kandi kuba turi benshi dushingira kugira ngo tugire imbaraga nk’uko bimeze mu Buhinde no mu Bushinwa”.
Alpha Blondy yasabye ubutegetsi bwakoze Coup d’Etat muri Niger kwirinda kwica Mohamed Bazoum wahiritswe ku butegetsi kuko, byaba nk’urwitwazo ku bashaka gushoza intambara muri Niger.

Yagize ati, “Ndashaka kubwira abavandimwe banjye, abayobozi ba Niger. Ndabinginze ntimuzice Bazoum. Kubera abatekereza kuza kubatera ntibigeze batekereza ku buzima bwa Bazoum. Ntimuzamwice, kuko mwazaba mubahaye urundi rwitwazo rwo kuzana intambara y’u Burisiya na Ukraine iwacu muri Afurika.

Ndabinginze nimutekereze neza, ndabasabye, mufite abantu b’abahanga, nimushake umuti w’ikibazo urimo ubuhanga, ntimugomba kujya muri iyo ntambara”.
Umuhanzi Alpha Blondy yasoje ubutumwa bwe ashimira ko babwumvise kandi abasabira umugisha w’Imana, ati” Ndabakunda”.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Ahandi hari Abanyabwenge batangas ibitekerezo bisanzuye mu nyungu z, ibihugu atari iz, abategetsi b, ibihugu

Kamali yanditse ku itariki ya: 16-08-2023  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka