Abanyarwanda baba Dakota bitoyemo abayobozi
Abanyarwanda baba muri Leta ya North Dakota ho muri Leta zunze Ubumwe za Amerika bitoyemo ababahagarariye by’agateganyo mu rwego rwo kubyutsa no gushinga umuryango mugari w’Abanyarwanda batuye muri iyo leta.
Abayobozi batowe by’agateganyo ni: Ally Soudy Uwizeye,Umuyobozi Mukuru, Murenzi Moris , Umuyobozi wungirije, Kalisa Grace, Umunyamabanga mukuru akaba anashinzwe imari n’igenamigambi Ndayambaje Andrew, Ushinzwe Itangazamakuru n’Itumanaho.
Aya matora yabaye kuri icyi cyumweru dushoje yitabiriwe na bamwe mu banyarwanda batuye muri North Dakota cyane mu mujyi wa Dickinson dore ko ari nawo muri iyo leta utuwe n’Abanyarwanda batari bake.
Umuryango w’Abanyarwanda baba muri North Dakota/ USA (Diaspora nyarwanda yo muri North Dakota) ni ubwa mbere ubayeho.
Mu inshingano ubu buyobozi bwa agateganyo bwahawe akaba ari ugutegura andi matora rusange mugihe kitarenze amezi atandatu.
Mu zindi nshingano bahawe harimo gutegura igikorwa cya amatora ya kamarampaka ku itegekonshinga ateganyijwe kuba kuri uyu wa kane tariki ya 17 Ukuboza muri Diaspora Nyarwanda zose.
Umujyi wa Dickinson ukaba muduce twatoranyijwe kuzaberamo amatora aho iyi komite yahise ikangurira abanyarwanda bose batuye muduce dutandukanye twa North Dakota no mu nkengero zayo kuzaza kwifatanya nabandi kwitorera itegekonshinga rijyanye n’ibyiyumviro n’ubushake bwa benshi mu banyarwanda.
Aya matora ya kamarampaka ku itegekonshinga akazabera muri Dickison/North Dakota ahitwa Ramada Grand Dakota Lodge Dickinson kuva saa kumi n’ebyeri z’igitondo kugera saa kumi n’ebyeri z’umugoroba.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
@ Andrew bravo