Mu gikorwa cyo kwamamaza Paul Kagame, umukandida w’Umuryango FPR-Inkotanyi, Mureshyankwano Marie Rose yafashe umwanya wo kuvuga ibigwi bye yagaragaje ko ibikorwa bye by’indashyikirwa bitivugira mu Rwanda gusa ahubwo byamaze kugera ku rwego rw’Isi aho amaze kubihererwa ibihembo byinshi mpuzamahanga.
Paul Kagame Chairman wa FPR Inkotanyi, akaba n’umukandida mu matora ya Perezida wa Repubulika, yemereye Abanyagakenke ko azabasura bagasangira ikigage cyenzwe neza cyo mu Karere ka Gakenke.
Mukamerika Marie Rose wo mu Murenge wa Kinihira Akarere ka Rulindo, arashimira Paul Kagame, Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, wakuye abaturage mu manegeka aho ngo imvura yagwaga bagahunga inzu bakayugama hanze.
Umukandida wa RPF Inkotanyi ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, yiyamamarije kuri Site ya Nyarutovu mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba.
Ibikorwa byo kwamamaza umukandida Paul Kagame wa FPR Inkotanyi, kuri uyu wa Kane tariki 11 Nyakanga 2024, byakomereje mu Karere ka Gakenke mu Murenge wa Nemba kuri Site ya Nyarutovu.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi bo mu Murenge wa Nyarugenge mu karere ka Nyarugenge, bavuga ko bazatora Chairman wa FPR, Paul Kagame kubera iterambere yabagejejeho mu gihe amaze ayoboye u Rwanda.
Ishyaka Ntangarugero muri Demokarasi (Parti Démocrate Idéal - PDI), ryatuye Paul Kagame isengesho rimuha imbaraga zo gukomeza kuyobora Igihugu, nyuma y’uko azaba atorewe kuyobora manda y’imyaka itanu muri uku kwezi kwa Nyakanga 2024.
Uwamwezi Marcianna, wo mu Murenge wa Musheri, ashimira umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, kuba yarababonyemo ubushobozi akabakura mu bikari ubu bakaba ari ba rwiyemezamirimo.
Umukandida wigenga ku mwanya wa Perezida w’u Rwanda, Philippe Mpayimana, yabwiye Abanyahuye kuri uyu wa 10 Nyakanga 2024 ko baramutse bamutoye yakora ku buryo hahangwa imirimo myinshi yavamo amafaranga ashyigikira ibigega birimo n’icyo gufasha abashomeri.
Dr. Frank Habineza wiyamamariza umwanya wa Perezida wa Repubulika ku itike y’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yijeje abaturage bo mu Karere ka Gicumbi ko nibamugirira icyizere bakamutora, muri aka Karere hazubakwa uruganda rutunganya umukamo w’amata.
Abaturage bo mu Karere ka Muhanga mu Murenge wa Nyarusange barashimira Nyakubahwa Paul Kagame na FPR-Inkotanyi, baciye amacakubiri mu Banyarwanda bakimika Ubumwe bw’Abanyarwanda.
Shirimpumu Jean Claude, umuhinzi mworozi wo mu Murenge wa Shangasha Akarere ka Gicumbi yashimiye Chairman wa FPR-Inkotanyi, Paul Kagame, ku gihango uwo muryango wagiranye n’Abanyagicumbi mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Perezida Kagame akaba n’Umukandida wa FPR-Inkotanyi ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora ateganyijwe tariki 15 Nyakanga 2024, yibukije Abanyagicumbi ko kwiyubaka mu iterambere bihera ku mutekano.
Alphonsine Mukarwego, umubyeyi w’abana 10 harimo bane arera nka Malayika Murinzi avuga ko Kagame ari Impano bahawe n’Imana bityo akwiye gukomeza kuyobora.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage b’Akarere ka Muhanga ko nibamutora, azanoza ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro, ku buryo buteza imbere abatuye aho bukorerwa.
Abaturage bo mu Karere ka Gicumbi no mu tundi Turere bihana imbibi bazindukiye mu gikorwa cyo kwakira umukandida wa FPR Inkotanyi Paul Kagame wiyamamariza muri aka Karere kuri uyu wa Kabiri tariki ya 09 Nyakanga 2024.
Abatuye mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko abo mu Murenge wa Bwisige bibukijwe kuzatora Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’Igihugu nyuma bakazatora Ishyaka riharanira Demokarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD).
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), Dr. Frank Habineza yabwiye abaturage bo mu Karere ka Bugesera ko natorwa, mu Rwanda hazubakwa uruganda rukora amagare.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Nyamabuye mu Karere ka Muhanga barashimira Umuryango FPR na Chairman wawo, Paul Kagame waciye inkoni zakubitwaga abagore.
Mutagoma Damas, umuturage w’Akarere ka Kayonza, avuga ko mu gihe yigaga mu mashuri yisumbuye atizibagirwa uburyo bajyaga bakaraba kabiri mu cyumweru kubera kuvoma mu manga ahitwa Kimpunu yanataha imisundwe yaba itabariye bakaba aribo bayirya kubera gukoresha amazi y’intaruka y’ikiyaga cya Muhazi.
Nubwo ibikorwa Umukandida Paul Kagame yakoze ari byinshi mu myaka irindwi ishize ayobora Abanyarwanda, Akarere ka Kicukiro mu Murenge wa Niboye biyemeje kongera kumutora kugira ngo akomeze ateze imbere Abanyarwanda ndetse anakomeze kuvugurura Umujyi wa Kigali ku buryo abazajya bawusura bazagira ngo ni Dubai.
Umukandida ku mwanya wa Perezida wa Repubulika watanzwe n’Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), yabwiye abaturage bo mu Turere twa Nyaruguru na Nyamagabe, ko nibamugirira icyizere bakamutora, azanoza imitangire y’ingurane z’imitungo y’abaturage bimurwa ku (…)
Perezida Paul Kagame yabwiye abatuye mu Karere ka Kayonza ko kuyobora Abanyarwanda ntako bisa kuko ibyo Umuryango FPR-Inkotanyi wanyuzemo byose ukaba ufite aho ugeze ari bo ubikesha.
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu watanzwe n’Umuryango wa FPR-Inkotanyi, yibukije abatuye mu Karere ka Nyagatare ko ariho basohokeye bajya kuba impunzi kandi ari naho binjiriye mu rugamba rwo kubohora Igihugu.
Bamwe mu baturage mu Karere ka Nyagatare ntibaryamye ahubwo baraye mu mihanda baje kwamamaza umukandida Perezida watanzwe n’Umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame.
Uwamariya Marie Claire, wahoze ari Umuyobozi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Musanze, umwe mu bakandida Depite mu bagore bahatanira imyanya 30%, aravuga ko mu byamuteye kwiyamamaza ari ugushaka uburyo bwagutse bwo gukomeza gukorera Igihugu afasha abaturage.
Perezida Paul Kagame akaba n’umukandida wa FPR-Inkotanyi hamwe n’andi mashyaka umunani bafatanyije ku mwanya w’umukuru w’Igihugu yavuze ko impamvu yahisemo kujya gutura mu Karere ka Bugesera byatewe n’amateka yaho.
Mu Murenge wa Ruhuha mu Kagari ka Kindama, ku kibuga cy’Urwunge rw’amashuri GS Munazi, hahuriye abaturage ibihumbi biganjemo abanyamuryango ba RPF Inkotanyi n’abo mu yindi mitwe ya politiki ifatanyije na RPF Inkotanyi baturutse mu bice bitandukanye by’Akarere ka Bugesera, baje kwamamaza umukandida wa RPF Inkotanyi Paul Kagame.
Hamaze gutangazwa amabara azifashishwa mu matora ya Perezida n’abadepite azaba ku itariki 14 ku bari mu mahanga n’itariki 15 Nyakanga 2024 ku bari mu Rwanda.
Ishyaka Riharanira Demukarasi no Kurengera Ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda), ririzeza Abanyarwanda ko nibatora umukandida waryo ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, Dr. Frank Habineza, rizashyiraho nkunganire igamije kubafasha kugura Gaz badahenzwe.