Paul Kagame, umukandida wa FPR, yateye intambwe itamenyerewe muri Politiki ashima amashyaka yemeje ko abarwanashyaka bayo bazamutora, abizeza ko bahisemo neza.
Abaririmbyi bo mu Rwanda batwaye irushanwa rya Primus Guma Guma Superstar (PGGSS) kuva mu mwaka wa 2011 batangiye ibikorwa byo kwamamaza umukandida w’umuryango FPR-Inkotanyi, Paul Kagame bahereye mu Ntara y’Amajyepfo.
Paul Kagame, umukandida wa FPR-Inkotanyi avuga ko ibizava mu matora bitari ibanga, kuko byamenyekanye mu myaka ibiri ishize ubwo abaturage bakoraga referandumu.
Abanyarwanda bamaze kumenyera kugaragaza ibitekerezo ku makuru runaka aba ashyushye mu Rwanda muri iyo minsi. Itangira ryo kwiyamamaza na ryo riri mu makuru ari kuvugwaho kuri Twitter muri iki gitondo.
Kuri uyu wa gatanu tariki 14 Nyakanga 2017, urugamba rwo guhatanira umwanya w’umukuru w’igihugu ruratangira ku mugaragaro, aho abakandida bose bazazenguruka igihugu mu minsi 20 biyamamaza.
Umunyamabanga mukuru w’Umuryango wa FPR Inkotanyi, yatangaje ko ibyumweru bibiri bahawe byo kwamamaza umukandida wabo asanga bihagije, kuko ari umukandida usanzwe akorana n’abaturage
Ubuyobozi bw’umuryango FPR-Inkotanyi bwatangaje ko ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida wawo, Paul Kagame, bizatangirira mu Karere ka Ruhango.
Komisiyo y’igihugu y’amatora (NEC), itangaza ko igiye gushyiraho uburyo yise ‘Media Center’ buzajya bufasha buri munyamakuru kubona amakuru y’umwimerere ajyanye n’amatora.
Miss Mutesi Jolly yibukije urubyiruko ko rugomba kuzayoborwa n’Umutimanama mu matora ya Perezida wa Repubulika, rugahitamo umuyobozi ukwiye, kandi wifuriza ineza Abanyarwanda.
Umwe muri ba nyakwigendera bashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza, muri Kicukiro, aherutse kubarirwa mu bazima n’umunyarwandakazi washakaga guhatanira kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibi bikaba byatumye abashinzwe iby’amatora bamubonamo kutaba inyangamugayo.
Komisiyo y’Amatora (NEC) yemeje urutonde ntakuka rw’abakandida batatu bazahatana mu matora ya Perezida wa Repubulika ateganyijwe muri Kanama 2017.
Perezida wa Repubulika Paul Kagame yabwiye abayobozi ko igihe cy’amatora u Rwanda rurimo kigomba kuba umwanya wo kurushaho kwegera abaturage no kumenya ibibazo byabo.
Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame nk’umukandida uzawuhagararira mu matora ya perezida ateganyijwe muri Kanama 2017.
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Ntara zose batoye Paul Kagame nk’umukandida ugomba guhagararira umuryango FPR-Inkotanyi mu matora y’umukuru w’igihugu.