Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Meya wa Rubavu Sinamenye Jeremie yarekuwe

1-08-2017 - 10:55'  |   Ibitekerezo ( 1 )

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu Sinamenye Jeremie yamaze kurekurwa n’inzego z’ubutabera, nyuma yo gufungwa azira kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza.

Polisi y’igihugu yari yatangaje ko yamutaye muri yombi ku wa gatanu,tariki ya 21 Nyakanga 2017, ikaba imufunze mbere y’uko agezwa imbere y’ubutabera agakurikiranwa.

Sinamenye yatawe muri yombi nyuma y’amasaha macye, Mpayimana Philippe umukandida wigenga wiyamamariza kuyobora u Rwanda, avuye kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu.

Ubwo yageraga muri ako karere yabanje kwiyamamariza ahitwa i Nyamyumba hafi y’amashyuza. Aho nta bantu yahabonye kuko hari amakuru avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze baho babuzaga abaturage kujya aho ari kwiyamamariza.

Andi makuru turakomeza kuyabakurikiranira.

Ibitekerezo   ( 1 )

Ubutabera turabushima. twubake u Rwanda rwacu

alias yanditse ku itariki ya: 1-08-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.