Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu yatawe muri yombi

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Sinamenye Jeremie afunzwe by’agateganyo akurikiranweho kubangamira uburenganzira bw’abiyamamaza.

Sinamenye Jeremie uyobora akarere ka Rubavu yatawe muri yombi
Sinamenye Jeremie uyobora akarere ka Rubavu yatawe muri yombi

Nk’uko bitangazwa na Polisi y’igihugu, uyu muyobozi yatawe muri yombi kuri uyu wa gatanu tariki ya 21 Nyakanga 2017.

Polisi y’igihugu kandi ivuga ko yataye muri yombi n’umuyobozi w’Umurenge wa Busanze.

Sinamenye atawe muri yombi nyuma y’amasaha make, Mpayimana Philippe umukandida wigenga wiyamamariza kuyobora u Rwanda avuye kwiyamamariza mu Karere ka Rubavu.

Ubwo yageraga muri ako karere yabanje kwiyamamariza ahitwa i Nyamyumba hafi y’amashyuza. Aho nta bantu yahabonye kuko hari amakuru avuga ko abayobozi b’inzego z’ibanze baho babuzaga abaturage kujya aho ari kwiyamamariza.

Mpayimana yavuye aho ajya mu mujyi wa Gisenyi, yiyamamariza ahitwa Nengo. Aho niho bari bateguye intebe abantu bicaraho. Aho naho nta bantu yabonye. Hari amakuru avuga ko nabwo abayobozi b’inzego zibanze babujije abaturage kuhakandagira.

Yahise ahava ajya ahitwa Kanama noneho ahitamo gufata indangururamajwi (micro) agenda ahamagara abaturage mu nzira. Aho nibwo yabonye abaturage babarirwa muri 80.

Nyuma yaho yahise ava mu Karere ka Rubavu ajya kwiyamamariza mu Karere ka Nyabihu.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

mubyukuri uwo si umuco wakarinze umunyarwanda
niyompamvu abobayobozi bagombaguhanwa

MUNDANIKURE Yvonne yanditse ku itariki ya: 22-07-2017  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka