Kagame Paul, Habineza Frank na Mpayimana Philippe bemejwe nk’abakandida ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) yatangaje ko abakandida batatu ari bo bemerewe by’agateganyo kuziyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika mu matora ateganyijwe muri Nyakanga uyu mwaka wa 2024.
Perezida wa Komisiyo y’Amatora, Oda Gasinzigwa, yavuze ko Komisiyo yakiriye kandidatire icyenda z’abasaba kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida wa Repubulika, nyuma yo kuzisuzuma isanga izujuje ibisabwa ari eshatu.
Oda Gasinzigwa yavuze ko izujuje ibisabwa ari iya Kagame Paul watanzwe na FPR Inkotanyi, Dr. Frank Habineza watanzwe n’Ishyaka rya Democratic Green Party of Rwanda ndetse na Philippe Mpayimana, umukandida wigenga.
Ku bandi bari basabye kuba abakandida bigenga kuri uyu mwanya, ari bo Manirareba Herman, Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred, Habimana Thomas, Diane Shima Rwigara ndetse na Mbanda Jean, Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko batujuje ibisabwa, ahanini bishingiye ku mikono y’abantu 600 bashyigikiye kandidatire zabo.
Urugero nko kuri Hakizimana Innocent, Komisiyo yagaragaje ko atujuje nibura imikono y’abantu 12 muri buri karere, by’umwihariko mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Gisagara na Kirehe.
Kimwe na Hakizimana Innocent, Barafinda Sekikubo Fred na we ntiyujuje nibura abantu 12 bamusinyiye mu turere dutandukanye, turimo Nyabihu, Musanze, Nyagatare, Gakenke n’utundi.
Komisiyo y’Amatora kandi yagaragaje ko mu bakandida batujuje ibisabwa, harimo abatanze urutonde rw’abantu babasinyiye, ariko rugaragaraho amazina y’abantu batabaho, abagaragara ku rutonde rurenze rumwe, ndetse n’abagaragaye ko bafite nomero z’indangamuntu zidahura n’amazina yabo.
Harimo kandi abatanze imikono y’abantu bavuga ko babashyigikiye, ariko abo bantu bakaba barahamije ko batigeze babasinyira.
Kuri Diane Rwigara, Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko mu mwanya w’icyemezo kigaragaza ko umuntu yakatiwe cyangwa atakatiwe n’inkiko, we yatanze kopi y’urubanza.
Diane Rwigara kandi ngo yatanze inyandiko y’ivuka, mu mwanya w’icyemezo cy’ubwenegihugu nyarwanda bw’inkomoko.
Ku myanya y’Abadepite:
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yagaragaje ko ku mwanya w’abakandida batangwa n’imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda, hakiriwe imitwe ya politiki itandatu, ari yo FPR-Inkotanyi n’indi mitwe bafatanyije ari yo PDC, PCR, PPC, PSP ndetse na UDPR.
Komisiyo kandi yakiriye indi mitwe ya politiki, ari yo Ishyaka riharanira ukwishyira ukizana kwa buri muntu (PL), Ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD), Ishyaka riharanira demukarasi no kurengera ibidukikije (DGPR), Ishyaka ntangarugero muri demukarasi (PDI) ndetse n’Ishyaka ry’Imberakuri riharanira imibereho myiza (PS Imberakuri).
Komisiyo y’Amatora yagaragaje ko Umuryango FPR-Inkotanyi ndetse n’indi mitwe ya politiki bifatanyije, batanze abakandida 80. Muri bo abujuje ibisabwa ni 77 naho abatujuje ibisabwa bakaba abantu batatu.
Ishyaka PL ryatanze urutonde rw’abakandida 54, muri bo abujuje ibisabwa ni 34, naho abatujuje ibisabwa bakaba 15.
Ishyaka PSD ryatanze abakandida 59, abujuje ibisabwa bakaba ari 52 naho abandi barindwi ntibujuje ibisabwa.
Ishyaka Green Party ryatanze abakandida 64, muri bo abujuje ibisabwa bakaba ari icyenda, naho abandi 55 ntibujuje ibisabwa.
Ishyaka PDI ryatanze abakandida 55, muri bo abujuje ibisabwa bakaba ari 41, naho abatujuje ibisabwa ni 14.
Ishyaka PS Imberakuri ryatanze abakandida 80, muri bo abujuje ibisabwa ni 28, naho abatujuje ibisabwa ni 52.
Muri rusange abakandida bose batanzwe n’Imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ni 392, muri bo abujuje ibisabwa ni 246, naho abatujuje ibisabwa ni 146.
Komisiyo y’Amatora kandi ivuga ko yakiriye abifuza kuba abakandida bigenga 27 ku myanya y’Abadepite, muri bo umuntu umwe gusa akaba ari we wujuje ibisabwa, ari we Nsengiyumva Janvier.
Abandi 26 Komisiyo ivuga ko batujuje ibyangombwa biherekeza kandidatire zabo, ndetse ngo bose ntibujuje ibisabwa kuri lisiti y’abantu bashyigikiye kandidatire zabo.
Komisiyo y’Amatora kandi yagaragaje ko yakiriye abakandida 200 bashaka kwiyamamariza mu cyiciro gitorerwamo abakandida 24 b’abagore, muri bo abujuje ibyangombwa bakaba ari 181, naho abatujuje ibisabwa bakaba ari 19.
Mu bakandida Depite b’urubyiruko, Komisiyo yakiriye kandidatire 34, muri zo izujuje ibisabwa ni 23 naho izitujuje ibisabwa ni 11.
Komisiyo kandi yakiriye kandidatire 13 z’abifuza guhagararira icyiciro cy’abantu bafite ubumuga. Muri zo izujuje ibisabwa ni zirindwi, naho izindi esheshatu ntizujuje ibisabwa.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yatangaje ko abakandida batujuje ibisabwa bafite iminsi itanu y’akazi, yo kuba babyujuje, uhereye tariki ya 07 kugera ku ya 13 Kamena 2024.
Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yavuze ko abakandida bifuza ibisobanuro byisumbuyeho, bashobora kwegera iyi Komisiyo.
Komisiyo y’igihugu y’Amatora ivuga ko izatangaza abakandida bemejwe burundu mu byiciro byombi, ku wa Gatanu tariki 14 Kamena 2024.
Ibitekerezo ( 4 )
Ohereza igitekerezo
|
POUL KAGAME Tuzamutora. Ninde utagutora muyobozi mwiza
POUL KAGAME Tuzamutora. Ninde utagutora muyobozi mwiza
dutore paul kagame kubyoamajije kutugezaho burera
Ariko ubundi umuntu utazi gutandukanya Icyemezo cy’amavuko n’Icyemezo cy’ubwenegihugu yayobora igihugu ate? Yajya asinya ibintu uko bimuje mu mitwe akaba yashyira igihugu mu kaga.