
Yemejwe nyuma y’amatora yabereye mu Nama Rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017.
Mu bagombaga gutora uko ari 1930, 1929 bose batoye Paul Kagame. Habonetse impfabusa imwe.
Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye ku kicaro gishya cy’uwo muryango kiri i Rusororo mu mujyi wa Kigali, cyatashywe kuri uwo munsi.
Amatora y’umukandida uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida yahereye mu midugudu kugeza ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Aho hose batoye Paul Kagame.
Muri iyo nama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi hatumiwemo abahagarariye amashyaka nka ANC yo muri Afurika y’Epfo, CCM yo muri Tanzaniya, CPC yo mu Bushinwa, EPDF yo muri Ethiopia, Jubilee Party yo muri Kenya, NRM yo muri Uganda n’abandi baturutse muri Angola, muri Congo, muri Erytrea no muri Djibouti.
Mu butumwa batanze, bashimiye Perezida Paul Kagame kuba yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa guhagararira FPR-Inkotanyi mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.
Bagaragaje ko kandi amashyaka bahagararariye azakomeza gukorana na RPF-Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange. Bifuriza kandi Abanyarwanda kuzagira amatora meza.




Ibitekerezo ( 15 )
Ohereza igitekerezo
|
May God Bless our president and this nation
Turashima Imana yakoresheje abari muri congres ya FPR, kuba batoye kubwinshi Excellence President Paul Kagame kuba umu candidat muri presidence, Imana izakomeze Imurinde imufashe azongere atuyobore, ateze uRwanda Rwacu Imbere.
abanyarwanda bahisemo kandi erega ni mugihe kuko bamuhisemo kuva cyera yabagejejeho byinshi