Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame nk’umukandida uzayihagararira mu matora

Yanditswe na Jean Claude Munyantore 17-06-2017 - 13:27'  |   Ibitekerezo ( 15 )

Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame nk’umukandida uzawuhagararira mu matora ya perezida ateganyijwe muri Kanama 2017.

Inama Nkuru ya FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame ngo azayihagararire mu matora
Inama Nkuru ya FPR-Inkotanyi yatoye Paul Kagame ngo azayihagararire mu matora

Yemejwe nyuma y’amatora yabereye mu Nama Rusange y’umuryango wa FPR-Inkotanyi yabaye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 17 Kamena 2017.

Mu bagombaga gutora uko ari 1930, 1929 bose batoye Paul Kagame. Habonetse impfabusa imwe.

Inama nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi yabereye ku kicaro gishya cy’uwo muryango kiri i Rusororo mu mujyi wa Kigali, cyatashywe kuri uwo munsi.

Amatora y’umukandida uzahagararira FPR-Inkotanyi mu matora ya Perezida yahereye mu midugudu kugeza ku rwego rw’intara n’umujyi wa Kigali. Aho hose batoye Paul Kagame.

Muri iyo nama Nkuru y’Umuryango FPR-Inkotanyi hatumiwemo abahagarariye amashyaka nka ANC yo muri Afurika y’Epfo, CCM yo muri Tanzaniya, CPC yo mu Bushinwa, EPDF yo muri Ethiopia, Jubilee Party yo muri Kenya, NRM yo muri Uganda n’abandi baturutse muri Angola, muri Congo, muri Erytrea no muri Djibouti.

Mu butumwa batanze, bashimiye Perezida Paul Kagame kuba yongeye kugirirwa icyizere agatorerwa guhagararira FPR-Inkotanyi mu matora ateganyijwe muri Kanama 2017.

Bagaragaje ko kandi amashyaka bahagararariye azakomeza gukorana na RPF-Inkotanyi n’u Rwanda muri rusange. Bifuriza kandi Abanyarwanda kuzagira amatora meza.

Ikicaro gishya cy'umuryango FPR-Inkotanyi
Ikicaro gishya cy’umuryango FPR-Inkotanyi

Ibitekerezo   ( 15 )

Perezida nuyu pe! Kagame oyeeeee
Banyarwanda duhitemo neza tukibifitiye ubushobozi kuko ikosa rito ritera idindira ry’ubukungu bw’igihugu rimwe na rimwe n’ubuzima bw’abantu iyo wahisemo nabi ikindi kandi ijwi rimwe ryange cg wowe niryo rigiye kugena ahazaza heza h’u Rwanda nutora nabi ariko hazaba habi!!
Plz be careful tkx

Ngewe ariko sukwamamaza kuko campaign itaratangira ariko nemerewe kuvuga igitekerezo cyange tora Kagame Paul u Rwanda na Africa bitere imbere
Muribuka ko inama zikomeye za Africa zaberaga i burayi, ibyiza byinshi bikajya i burayi none inama zirimo kuza mu Rwanda mbega ikibuga cyari cyarahengamiye i burayi ubu kiraringaniye kubera weee! Inyungu zibyacu ziratugeraho uko zingana bivuzeko tumutoye nanone nibyo tutari twabona byose byiza byaza muri afurika so Rwandans uyu niwe Perezida

niyonkuru philbert yanditse ku itariki ya: 27-06-2017  →  Musubize

Birashimishije cane kubona bongeye gutora Nyakubahwa PAUL KAGAME,nubwo ntari umunyarwanda,ariko nabaye impunzi mu gihuge ce,ndahakura umuryango ungira uwabo,uri President wanje Nyakubahwa,n’igake abantu babona ivyiza,ariko ivyiza ukora ntawabiharura,urwanda rufise agaciro,mbere numinyarwanda aho ari afise agaciro,vyose kubera wewe.Murikira urwanda niki kiringo ivyiza nubutwari ndazi ntibiraguheramwo.

Franck Rugumanya yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

ibyo nibyo twifuzaga umusaza wacu yarabikwiye FPR irebakure tumurinyuma kuri4

rachid yanditse ku itariki ya: 18-06-2017  →  Musubize

twishimiye cyane ikizere abanyeshyaka ba FPR Inkotanyi bongeye kugilira SE Paul Kagame batoreye kongera kubaserukira ngo ababere umukandida witoreza kuyobora igihugu.aliko se ubundi mwebwe mwumvaga ko hali ukundi byali kugenda? Ninde wundi se mwe mwabonaga?aliko murasetsa. reka ahubwo iyo taliki ahubwo igere tuzereke isi yose ko tuli abana bavuka hamwe.papa=Paul Kagame. maman=Le Rwanda. Nta wundi ni we tuzatora

anne marie yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

FPR oyeeee nagirango mpe congs nyakubahwa Paul Kagame President wacu kuko yemeye kongera kuduha agaciro mvuga nti icyicaro cyishyaka giteye ubwuzu kabisa

muragijimana ange Robert yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

i say it again from the bottom of my heart , am so delighted for the outcome of RPF congress 2017 for choosing once again Rwandans’ choice President Paul Kagame, we are here to achieved more and more with Paul Kagame in coming 7 years

gakuru yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

nkunda ko abanyarwanda bareba kure kweli , umuyobozi ni uyu ukwiyw u rwanda , iterambere amaze kutgezaho kuki abanyamahanga bumva tutagomba kuryongera ? kuki? President Paul Kagame niwe watugejeje kuri ibi tumaze kugeraho ninawe rero dushaka ngo dukomeze tubyongere ndetse turangera dusigasira ibyo tumaze kugeraho

gakire yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

amahitamo y’abanyarwanda ni aya , itariki ya 4 ukwa 8 iratinze maze ngo dushyire utudomo kuri za I , ubundi dukomeze twese imihigo amahanga aze kwigira kuri twe

gakire yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

ntawundi twifuriza atari President wacu wadukuye ibuzimu akadushyira ibuntu ubu amahanga akaba avuga u rwanda imyato kubera wowe muyobozi wacu

gilles yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

ni wowe abanyarwanda dushaka iya 4 ukwa 8 iratindiye ngo twigire mubirori , umudengezo w’abanyarwanda ukomeze usangambe

jules yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

our unity our strength , ubudasa bw’abayarwanda nibbwo buzatuma tubigeraho , president Paul kagame tukuri inyuma ibihe byose

karemera yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize

Tuzamutora 100/100 burya umugabo avugirwa n’ibikorwa bye none se ko ibikorwa bye byivugira twabuzwa niki gushyigikira ibyagezweho?Umukandida nyawe ni Kagame Paul.

Claudine yanditse ku itariki ya: 17-06-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.