Dukurikire:

Irembo  →  Amatora

Dore umwe mu basinyiye Diane Rwigara

Yanditswe na KT Editorial 9-07-2017 - 00:23'  |   Ibitekerezo ( 18 )

Umwe muri ba nyakwigendera bashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza, muri Kicukiro, aherutse kubarirwa mu bazima n’umunyarwandakazi washakaga guhatanira kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibi bikaba byatumye abashinzwe iby’amatora bamubonamo kutaba inyangamugayo.

Augustin Rudahara wasinyiye Diane Rwigara ashyinguye mu irimbi rya Busanza mu mva zitubakiye
Augustin Rudahara wasinyiye Diane Rwigara ashyinguye mu irimbi rya Busanza mu mva zitubakiye

Ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo NEC yatangaje abakandida batatu ntakuka bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda.

Abo bakandida ni Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party n’umukandida w’igenga Philippe Mpayimana nawe yaremerewe nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo gusinyirwa n’abantu 600 bo mu turere 30 tugize igihugu.

Ibyo bisabwa nabyo byarebaga abandi bakandida bigenga aribo Gilbert Mwenedata, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Shima Rwigara.

Abo uko ari batatu ntibemerewe kandidatire kubera ko hari byinshi babura mu byobasabwaga ariko Diane Rwigara we yatangaje abantu.

Yatanze imikono y’abantu 572 bamusinyiye ndetse NEC yatahuye ko mu bamusinyiye bo mu Karere ka Gasabo harimo abantu batatu bapfuye mu gihe gishize.

Abo ni Innocent Maniraguha, Desiré Byiringiro na Augustin Rudahara; nkuko Perezida wa NEC, Prof. KALISA MBANDA yabitangaje.

NEC ikomeza ivuga ko uwitwa Augustin Rudahara yapfiriye mu bitaro bya Kibagabaga ku itariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa mu irimbi rya Busanza, mu mva zitubakiye.

Rudahara ni nimero ya 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza. Ashyinguye iruhande rw’uwitwa Murereyimana Athanasie wapfuye ku itariki ya 22 Mata 2016, afite imyaka 30 y’amavuko.

Augustin Rudahara ni nimero 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza
Augustin Rudahara ni nimero 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza

Umuntu ukora mu irimbi rya Busanza riri mu Karere ka Kicukiro, wavuze ko yitwa Bartazar avuga ko ubwo yari ari mu kazi ku itariki ya 23 Mata 2016 yabonye umugabo waje amusaba kumufasha gushyingura umuntu we wapfuye.

Agira ati “Yari arimo ashaka abantu ngo bamufashe gukusanya amafaranga yo kugura isanduku. Mu bushobozi buke bwabonetse yishyuye aho gushyingura umuntu we haciriritse.”

Akomeza agira ati “Nyuma yo kumushyingura umuryango wa Rudaharara wazanye umusaraba ukoze mu giti bawusiga irangi ritukura bawutera kumva ye. Banditse izina rye kuri uwo musaraba bakoresheje ikara, imvura iguye rirasibama.”

Uwitwa Jean Damascene Mujyambere, utuye i Remera mu Karere ka Gasabo, wayoboye umuhango wo gushyingura Rudahara akanagura isanduku yo kumushyinguramo avuga ko bishyuye imva ibihumbi 15RWf.

Irimbi rya busanza rifite ibiciro biri mu byiciro bibiri. Hari imva y’ibihumbi 15RWf n’imva y’ibihumbi 250RWf, bitewe nuko umuntu yifite ahitamo ahamunogeye.

PS Imberakuri igiye gukurikirana Diane Rwigara

Umuyobozi wa PS Imperakuri Christine Mukabunani (iburyo) avuga ko bazakurikirana Diane Rwigara (ibumoso)
Umuyobozi wa PS Imperakuri Christine Mukabunani (iburyo) avuga ko bazakurikirana Diane Rwigara (ibumoso)

Ishyaka PS Imperakuri naryo rivuga ko Diane Rwigara yakoresheje imikono y’abayoboke baryo 34; nkuko umuyobozi wa PS Imperakuri Christine Mukabunani abivuga.

Agira ati “Shima Rwigara yibye urutonde rw’abatangije ishyaka ubu bari kutubaza uburyo yabonye urwo rutonde. Turi gutegura inama idasanzwe yo kumukurikirana.”

Akomeza avuga ko ishyaka rye ritazi uburyo Diane Rwigara yabonye urutonde rw’abo bantu.

PS Imberakuri mu kiganiro n'abanyamakuru
PS Imberakuri mu kiganiro n’abanyamakuru

Ibitekerezo   ( 18 )

NIBA ARIKO DIANE YABIGENJE KOKO NAKURIKIRANWE NÁMATEGEKO,INGESO YAZAMUKURIKIRANA AKANABIKORA NÁHANDI,NAHO KOMISIYO YIGIHUGU YÁMATORA NÍKOMEZE IMIRIMO YAYO NDIZERA YUKO ISHYIRAMO NÚBUSHISHOZI BUHANITSE NKA KOMISIYO IREBERA URWANDA NDETSE NO HANZE YARWO.

GRATIEN I NGARAMA MURI HOLLY MOUVIE STUDIO yanditse ku itariki ya: 10-07-2017  →  Musubize

Ndashimira akanama
Kakuyeho kandidatire ya Dianne
Ntamuyibozi Warurimo

Etienne yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Uriya mugabo wicaye hasi se bite bye ra? Ko wagirango ari muri sentare

eliab yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Uwo mugore nabivemwo

jean claude mutabazi yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize

Ariko uyu mugore yari nubundi kuzadukorera ishyano pe, nkubu yagiye mu bazimu gukora iki?

Anna yanditse ku itariki ya: 9-07-2017  →  Musubize
  • 1
  • 2

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Live Reporting

Election Tweets

Copyright © 2024 Kigali Today. All Rights Reserved.