Dore umwe mu basinyiye Diane Rwigara
Umwe muri ba nyakwigendera bashyinguwe mu irimbi ryo mu Busanza, muri Kicukiro, aherutse kubarirwa mu bazima n’umunyarwandakazi washakaga guhatanira kuyobora Abanyarwanda mu myaka irindwi iri imbere. Ibi bikaba byatumye abashinzwe iby’amatora bamubonamo kutaba inyangamugayo.

Ku mugoroba wo ku itariki ya 07 Nyakanga 2017 nibwo NEC yatangaje abakandida batatu ntakuka bemerewe kwiyamamariza umwanya wa Perezida w’u Rwanda.
Abo bakandida ni Paul Kagame w’umuryango FPR-Inkotanyi, Frank Habineza w’ishyaka Democratic Green Party n’umukandida w’igenga Philippe Mpayimana nawe yaremerewe nyuma yo kuzuza ibisabwa birimo gusinyirwa n’abantu 600 bo mu turere 30 tugize igihugu.
Ibyo bisabwa nabyo byarebaga abandi bakandida bigenga aribo Gilbert Mwenedata, Barafinda Sekikubo Fred na Diane Shima Rwigara.
Abo uko ari batatu ntibemerewe kandidatire kubera ko hari byinshi babura mu byobasabwaga ariko Diane Rwigara we yatangaje abantu.
Yatanze imikono y’abantu 572 bamusinyiye ndetse NEC yatahuye ko mu bamusinyiye bo mu Karere ka Gasabo harimo abantu batatu bapfuye mu gihe gishize.
Abo ni Innocent Maniraguha, Desiré Byiringiro na Augustin Rudahara; nkuko Perezida wa NEC, Prof. KALISA MBANDA yabitangaje.
NEC ikomeza ivuga ko uwitwa Augustin Rudahara yapfiriye mu bitaro bya Kibagabaga ku itariki ya 16 Mata 2016, ashyingurwa mu irimbi rya Busanza, mu mva zitubakiye.
Rudahara ni nimero ya 471 mu gitabo cyo ku irimbi rya Busanza. Ashyinguye iruhande rw’uwitwa Murereyimana Athanasie wapfuye ku itariki ya 22 Mata 2016, afite imyaka 30 y’amavuko.

Umuntu ukora mu irimbi rya Busanza riri mu Karere ka Kicukiro, wavuze ko yitwa Bartazar avuga ko ubwo yari ari mu kazi ku itariki ya 23 Mata 2016 yabonye umugabo waje amusaba kumufasha gushyingura umuntu we wapfuye.
Agira ati “Yari arimo ashaka abantu ngo bamufashe gukusanya amafaranga yo kugura isanduku. Mu bushobozi buke bwabonetse yishyuye aho gushyingura umuntu we haciriritse.”
Akomeza agira ati “Nyuma yo kumushyingura umuryango wa Rudaharara wazanye umusaraba ukoze mu giti bawusiga irangi ritukura bawutera kumva ye. Banditse izina rye kuri uwo musaraba bakoresheje ikara, imvura iguye rirasibama.”
Uwitwa Jean Damascene Mujyambere, utuye i Remera mu Karere ka Gasabo, wayoboye umuhango wo gushyingura Rudahara akanagura isanduku yo kumushyinguramo avuga ko bishyuye imva ibihumbi 15RWf.
Irimbi rya busanza rifite ibiciro biri mu byiciro bibiri. Hari imva y’ibihumbi 15RWf n’imva y’ibihumbi 250RWf, bitewe nuko umuntu yifite ahitamo ahamunogeye.
PS Imberakuri igiye gukurikirana Diane Rwigara

Ishyaka PS Imperakuri naryo rivuga ko Diane Rwigara yakoresheje imikono y’abayoboke baryo 34; nkuko umuyobozi wa PS Imperakuri Christine Mukabunani abivuga.
Agira ati “Shima Rwigara yibye urutonde rw’abatangije ishyaka ubu bari kutubaza uburyo yabonye urwo rutonde. Turi gutegura inama idasanzwe yo kumukurikirana.”
Akomeza avuga ko ishyaka rye ritazi uburyo Diane Rwigara yabonye urutonde rw’abo bantu.

Ohereza igitekerezo
|
diyani nimba icyaha cyimuhama ahanwe namategeko
ariko se baretse kudutobera?ubwo Diane na famille ye barumva bakwiye gutesha umutwe igihugu koko?yewe koko imamfu my ngano ntizibura koko baNyarwanda!!ntimurangazwe na Diane ,mureke twiyubakire igihungu ,yibereye my mandazi.
ndumva bitoroshye
uwiyishe ntaririrwa iyo uguma mubyo wikoreraga ukateka kwita mu bibazo koko
uwiyishe ntaririrwa iyo uguma mubyo wikoreraga ukateka kwita mu bibazo koko
sinkina palitique gusbabajwe nuyu mwana w’ umukobwa witaye mu kagozi na famille ye.
ubu koko mwirengagije urwo so yaphuye namwe murigemura!!!!!
Abanyarwanda dukeneye umuyobozi w’ indakemwa mu mico no myitwarire
Uwiteka atugenderere atwiteho, arengere igihugu cyacu cy’u Rwanda
Mwabwiwe n’iki ayo mazina ko nta rutonde rwashyizwe ahagaragara?!
Abanyamakuru b’abanyamwuga barabuze pe!
mbega amanyanga ya Diane
ARIKOSE KUKI UKURI KWIRENGAGIJWE? UBU ABANYARWANDA DUCYENEYE UBUYOBOZI BUKORERA MUMUCYO UWO MUGORE NAKURIKIRANWE KANDI AHANWE BIMUKWIRIYE.
ubwana nkubwo arabujyanahe ?arumva imikino arimo
NDAKANGURIRA ABANYAMASENGESHO BAGUME BASENGERE IGIHUGU CYACU KIGUME KIBONE UMUYOBOZI UGIKWIYE KANDI UFITE UBUSHISHOZI,NDABIBUTSA KANDI KO UWAGUHAYE AMATA UTAMWIMA AMAJWI MURAKOZE