Perezida Paul Kagame yibukije urubyiruko rw’abakorerabushake rwateraniye muri BK Arena kuri uyu wa kabiri tariki 7 Gicurasi 2024 kwizihiza imyaka 10 y’ibikorwa byarwo mu iterambere ry’Igihugu ko rutagomba gupfusha ubusa imbaraga zabo ahubwo bagomba gukora cyane.
Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ikoranabuhanga mu Itumanaho n’Isakazabumenyi (RISA) cyaguze ikoranabuhanga cyishyura arenga Miliyari ebyiri, hagamijwe gufasha inzego za Leta mu kazi kabo ka buri munsi, ariko iryo koranabuhanga ntiryakoreshejwe uko bikwiye biteza Leta igihombo.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Kamonyi buratangaza ko butangira gutunganya umuhanda Rugobagoba-Mukunguri, ureshya na Km 19, uzakorwa ushyirwamo raterite ukazatwara amafaranga y’u Rwanda asaga miliyari.
Polisi y’u Rwanda yavuze ko yatangiye gukurikirana Dosiye ya SP Musonera Eugene Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Nyanza, ku byaha akekwaho muri Jenoside yakorewe Abatutsi 1994.
Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga Dr Nteziryayo, yavuze ko kuba hakirwa imanza nyinsi kandi bafite abakozi bacye ari imbogamizi ikomeye bafite kuko itinza ubutabera.
Imodoka ya Bisi yari ivuye ku ishuri gucyura abanyeshuri b’incuke kuri uyu wa mbere tariki 6 Gicurasi 2024 saa 13h40 yageze ahitwa kwa Mutwe i Nyamirambo irenga umuhanda, hakomerekamo abana 3 mu buryo bworoheje.
Mu Murenge wa Mugunga Akarere ka Gakenke haravugwa inkuru y’umusozi witse, inzu 17 ziragwa, umuturage umwe ajyanwa mu bitaro nyuma yo guhungabana.
Mu ijoro rya tariki 16 Mata 2024, Nsanzimana Jean w’imyaka 40 yarokotse urupfu rwamutwaye umugore we Mukandekezi Francine wari ufite imyaka 35, ndetse n’umwana wabo Kagame Hamdan wari ufite imyaka ibiri. Yasigaranye n’umwana wabo mukuru w’imyaka itandatu gusa.
RBC ivuga ko hari ibimenyestso by’ibanze umuntu akwiye kubona akajya kwa muganga kuko ashobora kuba arwaye amenyo cyangwa ishinya. Abantu benshi bajya kwivuza amenyo n’ibijigo ari uko ibageze kure bigatuma hivuza benshi. Abantu bagirwa inama yo kwivuza hakiri kare.
Nkuko Kigali Today igenda ibagezaho inkomoko n’Amateka by’inyito z’ahantu hatandukanye yabakusanyirije amateka y’inkomoko y’izina Rwabanyoro.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 6 gicurasi 2024, U Rwanda na Uganda byahuriye mu karere ka Nyagatare aho ibihugu byombi biri kuganira ku mutekano wabyo n’ibindi biwubakiyeho.
Ubuhamya bwatanzwe na Mukakabanda Julliette warokokeye i Murambi avuga ko Sindikubwabo Theodore wabaye Perezida wa Leta y’abatabazi hamwe na Bucyibaruta Laurent wari Perefe icyo gihe nibo batanze itegeko ryo gutsemba Abatutsi bari barahungiye i Murambi mu gihe cya Jenoside.
Guverinoma y’u Rwanda yamaganye Leta Zunze Ubumwe za Amerika ziherutse gushinja ingabo z’u Rwanda kurasa ku baturage bari mu nkambi i Goma, rugaragaza ko ibyatangajwe nta shingiro bifite kuko nta perereza ryigenga ryakozwe.
Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yaburiye abaturage bagituye ahantu hashobora gushyira ubuzima bwabo mu kaga kuhimuka kuko mu byumweru bitatu by’uku kwezi kwa Gicurasi hateganyijwe imvura nyinshi mu bice bitandukanye by’Igihugu.
Ihuriro ry’Imiryango y’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR) tariki 30 Mata 2024, ryagiranye ibiganiro n’imiryango irengera abatishoboye, imiryango n’inzego zita ku bikorwa by’ubutabazi, imiryango y’abafite ubumuga, hamwe n’inzego za Leta zifite mu nshingano abafite ubumuga, baganira ku buryo abantu bafite ubumuga (…)
Ku Gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki 3 Gicurasi 2024, ni bwo Umukuru w’Igihugu yakiriye abayobozi batandukanye bafite aho bahuriye na Siyansi.
Urutare rwa Ndaba ni hamwe mu hantu nyaburanga mu Rwanda ndetse inteko y’umuco yahashyize ku rutonde rw’ahantu nyaburanga hagomba kubungwabungirwa amateka.
Mu Murenge wa Nyarusange mu Karere ka Muhanga ku rugomero rwa Nyabarongo, hatoraguwe umurambo w’umubyeyi uhetse umwana bapfuye, bigakwa ko batwawe na Nyabarongo.
Mu Karere ka Nyamagabe hari abarimu batari bakeya, bivugwa ko baba babarirwa muri 200, binubira ko bari hafi guhabwa ubwasisi (bonus) bw’umwaka 2022-2023 mu gihe n’ayo bahawe mbere yaho (mu mwaka wa2021-2022) atajyanye n’amanota bagize. Aba barezi bavuga ko ibyo byavuzwe ndetse bakabwirwa ko bizakosorwa ariko bikaba (…)
Polisi y’u Rwanda yatangaje ko umuhanda Muhanga – Ngororero utari Nyabagendwa kubera imvura nyinshi yateye umugezi wa Nyabarongo kuzura, bituma umuhanda Muhanga-Ngororero uba ufunzwe by’agateganyo.
Mu karere ka Kamonyi kuri uyu wa gatanu tariki ya 3 Gicurasi 2024 habereye impanuka y’ikamyo yahirimye igwa munsi y’umuhanda umushoferi wari uyitwaye arakomereka.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, SP Hamdun Twizeyimana, avuga ko tariki ya 30 Mata na 01 Gicurasi 2024, abantu bane barimo umwarimu bapfuye barohamye mu mazi.
Ishami rya Polisi rishinzwe ibizamini n’impushya zo gutwara ibinyabiziga ryatangaje ko kuva tariki 6 Gicurasi 2024 rizatangira gukoresha ibizamini bya Perimi hifashishijwe ikoranabuhanga mu kigo cya Busanza giherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Kanombe, Akagari ka Busanza.
Perezida Kagame yavuze ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, u Rwanda rwahisemo kubakira ku bumwe n’ubwiyunge, nk’igishoro cy’ibanze ku kubasha kubaka u Rwanda rubereye Abanyarwanda.
Minisitiri w’Intebe Dr. Edouard Ngirente, yafunguye ku mugaragaro Inama Mpuzamahanga ya 5 y’Ihuriro ry’Abajyanama ba za Guverinoma muri Siyansi (INGSA) ibera i Kigali kuva ku itariki ya 1-2 Gicurasi 2024.
Ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo, ku wa Gatatu tariki 01 Gicurasi 2024, hatangijwe ku mugaragaro umushinga wo gufasha urubyiruko kugira ubumenyi bw’ikoranabuhanga buzabafasha kwihangira imirimo.
Umunsi Mpuzamahanga w’Umurimo wizihijwe tariki 01 Gicurasi 2024, Guverinoma y’u Rwanda yishimira ko intego yo guhangira imirimo abaturage cyane cyane urubyiruko n’abagore, yagezweho ku gipimo kirenga 90%, ariko ikaba ihura n’imbogamizi zo kuba nta koranabuhanga riragera kuri benshi.
Umuvugizi Wungirije wa Guverinoma, Alain Mukuralinda, yavuze ku Munyafurika wihitiyemo kuza mu Rwanda avuye mu Bwongereza, agaragaza ko kuba uwo munyamahanga yifatiye icyo cyemezo, bihinyuza abanenga u Rwanda.
Minisiteri y’ubuhinzi n’Ubworozi MINAGRI iratangaza ko mu kwezi kwa Nyakanya 2024 izasohora amabwiriza mashya agenga ubuvuzi bw’amatungo, mu rwego rwo kurwanya akajagari muri ubwo buvuzi, no kurushaho kwegereza abaturage serivisi z’ubuvuzi bw’amatungo binyuze mu mucyo.
Alice Nyirabageni, umwe mu bari muri komite ya Ibuka mu Murenge wa Ngoma wakurikiraniye hafi imirimo yo gushakisha imibiri mu Mudugudu wa Ngoma ya 5, Akagari ka Ngoma, ahazwi nko kwa Hishamunda, avuga ko urebye iriya mibiri yagiye yubakirwaho nkana.