yifuza gufungwa cyangwa akajyanwa i WAWA

Umusore witwa Jean De Dieu Shyirakera, w’imyaka 25, mwene Bibarimana,na Nyiransabimana batuye umurenge wa Base,akagari ka kamuhwa, avuga ko akeneye gufungwa cyangwa ubuyobozi bukamufasha bukaba bwamujyana i Iwawa.

Impanvu imutera kuvuga ibi ngo ni uko umubyeyi umubyara ariwe Bibarimna atakimushaka, kuko avuga ko ari igisambo akaba yaranavuze ko azamwica.

Avuga ko yabashije kwiga amashuri yisumbuye arangiza ikiciro rusange gusa, nyuma se umubyara yanga gukomeza kumurihira amafranga y’ishuri. Avuga kandi ko se we yamuhaye umurima ariko akaba atemerewe kugira icyo awukoramo.

Agira ati: ”Naje hano mu buyobozi ngo barebe icyo bankoresha kuko nta mutekano nfite. Ababyeyi banjye baranyirukanye, ntibangaburira kandi nta naho nfite ndara banyirukanye mu nzu yabo. Ku bwanjye nunva ubuyobozi bwanfasha bukantwra ku Iwawa cyangwa se niba bidashobotse nibunfashe bunfunge”.

Shirakera yifuza gufungwa cyangwa kwigira i Iwawa.
Shirakera yifuza gufungwa cyangwa kwigira i Iwawa.

Uyu musore yunva agiye i Iwawa yabsha kwiyigira imyuga. Akomeza avuga ko ikibazo cye yakigejeje ku buyobozi bw’umurenge wabo ariko ntibwagira icyo bubikoraho, ahubwo bakavuga ko ari igisambo.

Avuga ko ari uko yifuza kugurisha umurima bamuhaye ariko bakamwangira, abashe kujya kure y’ababyeyi be batakimushaka.

Umukozi w’akarere ushinzwe urubyiruko,umuco na siporo, Norbert Bienvenue, avuga ko uyu musore atagomba kujyanwa ku Iwawa ngo kuko afite imbaraga ahubwo akwiye gushaka icyo yakora .
Ati: ”Ntago akarere kamujyana i Iwawa ko karamutse kabyishyizeho byasaba kumumenya kuri byose, ari ukurya no kwambara. Ikindi uyu musore arakomeye nta bumuga afite ahubwo nashake icyo akora kuko n’imyaka afite ntimwemerera guhora ashwana n’ababyeyi”.

Akomeza anavuga ko ababyeyi be bafite uburenganzira bwo kumubwira akajya kwishakira ubwe buzima kuko imyaka ye irabimwemerera.

Bienvenue avuga ko hari urubyiruko usanga rwanga gukora kubera ubunebwe, nyuma ugasanga bavuga ngo ababyeyi babo ntibabakunda.

Akaba agira urubyiruko rwo mu karere ka Rulindo inama, avuga ko rugomba kwishakira icyo rukora, bityo ntirukomeze gutaga amaramuko ku babyeyi, kuko ngo akenshi usanga nabo baba batishoboye.

Hortense Munyantore

Ibitekerezo   ( 2 )

Ubwo ni ubunebwe bukabije. nashakishe n’ak’ububoyi. areke guteza urubwa abamubyaye. kuko niyo prison ni abaturarwanda baba bamutungiyemo. MBEGA UBUBWA,,muhungu we isubireho dore ugeze n’igihe cyo kurongora hato na hato utazaba umugabombwa kugeza ushaje! Mbegaa....

yanditse ku itariki ya: 18-11-2012  →  Musubize

Birababaje!!!

lol yanditse ku itariki ya: 17-11-2012  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka