Yacyuye abo yayoboraga, nyuma yo kwitandukanya na FDLR
Sergent major Habamenshi Jean Claude wari umuyobozi muri FDLR, abaye undi musirikare witandukanyije nayo akanazana abo yayoboraga.

Habamenshi wari umaze imyaka 16 aba muri FDLR, yageze mu Rwanda avuye ahitwa Kiyeye muri Rutshuru, kuri uyu wa gatatu tariki Nzeri 2016.
Yavuze ko ubuzima butari buboroheye, kubera intambara z’urudaca zahoraga mu duce bari baherereyemo.
Yagize ati “Twajyaga dutungwa no guhinga ariko ubu ntibikunda. Nasanze ntakomeza kuba muri ubu buzima nsaba abarwanyi nari nshinzwe kwemera nkabacyura mu Rwanda akaba ariho bavurirwa barabyemera."
Yavuze ko yatahanyee n’abasirikare bane, ariko hakaba n’abandi bakiri kwitabwaho muri MONUSCO bakomerekeye ku rugamba.

Sgt Maj Habamenshi yari ashinzwe kwita ku barwayi b’abarwanyi ba FDLR bari, muri Rutshuru hafi y’ahakorera Lt Gen Mudacumura Sylivestre uyobora igisirikare cya FDLR Foca.
Uyu musirikare wakoranaga n’uwitwa Sgt maj Nsanzubuhoro, avuga ko bari basanzwe bacunga abarwanyi ba FDLR bakomerekeye ku Rugamba
Ati "Dukurikira amakuru y’ibibera mu Rwanda, kandi abarwanyi benshi bifuza gutaha, ikibazo n’inzira yo kunyuramo kuko abayobozi ba FDLR baba batabishaka."
Sgt Maj Habamenshi ukomoka mu Karere ka Gicumbi aaba ari naho azataha, yatangiye igisirikare mu 1991 mu kigo cya Bigogwe.
Ohereza igitekerezo
|