Urubyiruko rwasabwe gukomera ku ndangagaciro za Kinyarwanda
Perezida Kagame yagiriye inama urubyiruko ruba hanze gukomera ku ndangagaciro za Kinyarwanda, abasaba guhaha ariko bakazana ubumenyi mu gihugu.
Yabwiye urubyiruko ko n’ubwo hari byinshi rwigira mu mahanga birufitiye akamaro n’imiryango yabo, bakwiye gucagura ibyiza bijyanye n’indangagaciro z’umuco Nyarwanda.
Yagize ati” Mwige guhitamo ibyiza bijyanye n’indangagaciro z’abanyarwanda, ibitajyanye mubireke”.
Yabivuze mu ijambo yagezaga ku Banyarwanda n’inshuti zabo, zari zitabiriye ibirori byo kwizihiza umunsi wa Rwanda Cultural Day. Ibi birori byabereye mu mujyi wa San Francisco muri Leta zunze Ubumwe z’Amerika, kuri uyu wa gatandatu tariki 24 Nzeri 2016.
Yasabye kandi urubyiruko kujya basubiza amaso inyuma bakibuka ko nubwo bari guhahira mu mahanga, hari icyo bagomba igihugu cyabo.
Ati “ Ni mwe bayobozi b’ejo hazaza, mugomba kumenya ko mugomba kugirira akamaro igihugu cyanyu”.
Perezida Kagame yavuze ko ashingiye ku muco, amateka y’abanyarwanda ndetse n’agaciro kabo, abanyarwanda biteguye kyrenga ibibazo bafite , nk’uko amateka yabigaragaje.
Ibitekerezo ( 1 )
Ohereza igitekerezo
|
Vraimant ndishima cyane iteka iyonufise cg iyomonye H.E wacu ndamukunda cane Asante...