Urubyiruko rukwiye gusobanurirwa ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere

Madame wa Perezida wa Repubulika, Jenet Kagame ahamya ko ari ngombwa gusobanurira urubyiruko ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bityo rukarinda ubizima bwarwo.

Madame Janet Kagame ubwo yatangaga ikiganiro
Madame Janet Kagame ubwo yatangaga ikiganiro

Yabivugiye mu kiganiro yatangiye mu nama nkuru y’Ishyirahamwe ry’Abagore b’abakuru b’ibihugu bo muri Afurika, bagamije guhangana n’icyorezo cya Sida.

Iyi nama yabereye i New York muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, ku cyicaro cy’Umuryango w’Abibumbye (UN), kuri uyu wa gatatu tariki ya 21 Nzeli 2016.

Madame Janet Kagame ahamya ko gusobanurira urubyiruko cyane cyane abangavu ibijyanye n’ubuzima bw’imyororokere bikwiye, kuko bibafasha guhangana n’ingaruka mbi bashobora guhura nazo mu buzima bwabo.

Yavuze ko bigomba gukorwa ku bufatanye b’inzego za Leta n’Abikorera. Aha yatanze urugero rw’Umuryango Imbuto Foundation abereye umuyobozi w’ikirenga, ufasha abakobwa bo mu Rwanda gusobanukirwa bakagira amahitamo akwiye, binyuze muri gahunda zawo zitandukanye.

Madame Janet Kagame ahamya ko ari ngombwa gusobanurira urubyiruko ubuzima bw'imyororokere
Madame Janet Kagame ahamya ko ari ngombwa gusobanurira urubyiruko ubuzima bw’imyororokere

Abitabiriye iyi nama nkuru y’Ishyirahamwe ry’Abagore b’abakuru b’ibihugu bo muri Afurika bagamije guhangana na Sida, baganiriye ku kuzamura imyumvire ihamye y’abangavu ku bijyanye n’ubuzima bw’imyororokere (Sexual Reproductive Health).

Ishyirahamwe ry’Abagore b’abakuru b’ibihugu bo muri Afurika, bagamije guhangana na Sida, ryatangiye mu mwaka wa 2002. Rigamije gukora ubuvugizi mu kurandura burundu icyorezo cya SIDA, kugabanya impfu z’abana n’abagore no guteza imbere abagore n’abana.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka