Umuturage ukomoka muri Uganda yahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda

Katende Abraham Semwogerere, ukomoka muri Uganda,
amaze guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda mu muhango wabereye ku cyicaro cy’Akarere ka Kayonza kuri uyu wa Gatanu, tariki 8 Nyakanga 2016.

Semwogerere yarahiye ko azubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda n'andi mategeko.
Semwogerere yarahiye ko azubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko.

Nyuma yo gukora indahiro ye yemeza ko azubahiriza Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda n’andi mategeko u Rwanda rugenderaho, Semwogerere yavuze ko yiruhukije kuko yari amaze imyaka igera kuri 14 yifuza kuba Umunyarwanda.

Yagize ati “Ndabishaka cyane kuba Umunyarwanda. Nari maze imyaka 14 nifuza kuba Umunyarwanda. Nanjye ubu nshobora gufatanya n’abandi [Banyarwanda] mu guteza imbere igihugu cyacu.”

Umugore wa Semwogerere wari usanzwe ari Umunyarwandakazi, Nyinawumuntu Teddy, yavuze ko yishimiye kuba umugabo we ahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda. Kuba atari abufite ngo byatumaga hari gahunda z’igihugu umugabo we ahezwamo akabona biramubabaje.

Semwogerere yahise ahabwa icyangombwa kigaragaza ko abaye Umunyarwanda.
Semwogerere yahise ahabwa icyangombwa kigaragaza ko abaye Umunyarwanda.

Ati “Ndishimye birenze. Ubundi hari gahunda zimwe za Leta nk’amatora n’izindi gahunda atajyaga yivangamo kuko atari abyemerewe agaragara nk’umunyamahanga. Byari imbogamizi kuko uba ushaka kujyana na mugenzi wawe muri gahunda zose ariko twe ntibyashobokaga. Ndashima Leta y’u Rwanda kuko noneho imwakiriye ubu abaye Umunyarwanda.”

Semwogerere asanzwe afite ibikorwa mu Rwanda birimo n’ishuri ryisumbuye yatangije mu Karere ka Kayonza.

Umuyobozi w’ako karere, Murenzi Jean Claude, avuga ko bishimishije kuba abanyamahanga basigaye bifuza kuba Abanyarwanda, avuga ko ibyo byashobotse kubera imiyoborere myiza irangajwe imbere na Perezida Paul Kagame.

Semwogerere nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, akanyamuneza ku maso kari kose.
Semwogerere nyuma yo guhabwa ubwenegihugu, akanyamuneza ku maso kari kose.

Yasabye Semwogerere kugira uruhare mu bumwe bw’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu muri rusange.

Ati “Yari asanzwe afite ibikorwa hano ariko abikora nk’umunyamahanga. Ubwo abaye Umunyarwanda turamusaba gufatanya n’Abanyarwanda mu guteza imbere igihugu cyacu kandi agaharanira no guteza imbere ubumwe bw’Abanyarwanda nk’abandi Banyarwanda bose.”

Uyu mugabo wahawe ubwenegihugu bw’u Rwanda yasezeranye byemewe n’amategeko n’umugore w’Umunyarwandakazi.

Umugore wa Semwogerere ngo yishimiye ko agiye kujya ajyana n'umugabo we muri gahunda zose z'igihugu.
Umugore wa Semwogerere ngo yishimiye ko agiye kujya ajyana n’umugabo we muri gahunda zose z’igihugu.

Yavuze ko u Rwanda ari igihugu cyiza cyane yishimiye guturamo no gukoreramo, agasaba abarusebya kujya baruzamo bakirebera amakuru y’ukuri kw’ibibera mu Rwanda aho kubeshywa n’abafite inyungu zabo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

KARIBU SANA SEMWOGERERE. Biragaragara koko ko benshi basigaye bifuza kuba abanyarwanda. Urasobanutse rwose. NGWINO DUFATANYE KURWUBAKA!!!

Gasongo yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

KARIBU SANA SEMWOGERERE!!! Ngwino dufatanye kurwubaka rwose. Urasobanutse rwose. Nibyo koko benshi basigaye bifuza kuba abanyarwanda. Urugero se si nguru?

Gasongo yanditse ku itariki ya: 8-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka