Umurambo we watoraguwe ku nkombe z’umugezi
Ku nkengero z’umugezi wa Nyacyondo mu karere ka Karongi hatoraguwe umurambo w’umugabo witwa Munyakazi Adrien bikekwa ko yatwawe n’amazi.

Karasanyi Nicolas, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Gashari Munyakazi akomokamo, avuga ko kugeza ubu bakeka ko yaba yishwe n’amazi y’uyu mugezi wari wuzuye kubera imvura yagwaga.
Yagize ati “Yavuye mu rugo ejo agiye mu itsinda abamo ryo kwizigamira mu isantere ya Rusovu mu Murenge wa Murundi ari naho asanzwe akorera ubucuruzi bwa butike. Mu kugaruka rero birashoboka ko yasanze amazi y’uriya mugezi yabaye menshi ukamutwara”.
Umugezi wa Nyacyondo ukunda kuzuzura iyo imvura yaguye, nk’uko Karasanyi abivuga.
Avuga kandi ko yari yamaze amasaha menshi igwa ku mugoroba wo kuwa 19 Nzeli 2016.
Umurambo wa Munyakazi wabonetse ku nkombe z’uyu mugezi, ku musenyi, mu gitondo cyo kuwa 20 Nzeli 2016.
Karasanyi yasabye abaturage kwirinda kwishora mu migezi itemba mu gihe imvura igwa, avuga ko ingufu z’amazi ziba ziyongereye ugereranyije n’uburyo umugezi uba usanzwe.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Nihanganishije Uwo Muryango.Tuwufashe Mumugogo
umujyangowuwo mugabowihanga