Umunyeshuri wa kaminuza afunzwe akekwaho kwiba amafaranga
Umunyeshuri wiga muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye, afunzwe akekwaho kwiba umucuruzi utanga serivisi ya Mobile Money, amafaranga ibihumbi 27 frw.

Uyu munyeshuri utaramara ukwezi atangiye kaminuza,yiga mu mwaka wa mbere mu ishami rya “Psychologie Clinique”, yafunzwe kuri uyu wa 21 Nzeri 2016.
Arakekwaho kwiba Ntawukuriryayo Jean Damascene utanga serivisi ya Mobile Money,mu kagari ka Cyarwa,umurenge wa Tumba mu karere ka Huye.
Umuvugizi wa polisi akaba anakuriye ubugenzacyaha mu ntara y’Amajyepfo CIP Andre Hakizimana, aremeza ko uyu musore koko afunze.
Avuga ko nta byinshi baramenya ku bujura akekwaho, ko gusa mu kiganiro yagiranye nawe, uyu musore yamwemereye ko yibye ayo mafaranga.
CIP Hakizimana akomeza avuga ko uyu munyeshuri yavuze ko yabanje gukopera umubare w’ibanga uyu mucuruzi akoresha abitsa cyangwa abikuza amafaranga.
Amaze kuwumenya ngo yamutiye telefoni ye, arangije asanga hariho amafaranga ibihumbi 27, ahita abyiyoherereza.
Uyu munyeshuri ngo yamubwiye ko yakoze ibi kuko yari afite ikibazo cy’amafaranga,abonye ayo ahita atekereza kuyatwara.
Ubujura bw’uyu munyeshuri ufungiye kuri sitasiyo ya polisi ya Ngoma, buracyakorwaho iperereza.
Ohereza igitekerezo
|
kwiba ningesombi, cyokora abatanga service sa mobile money cyangwa tigocash bagebitonda bahishe amacode yabo.
iyo ninjiji yize!umuntu wiga kaminuza?ahaaa!
Eeee!!Kabisa Uyumusore Nihatari Too.Mumuhanekuko Nabonakazi azakomeza Iyongesombi.
Ni ukuri ntabwo uyu musore izi ari indangagaciro ndetse na kirazira ziranga umuntu wanyuze mu itorero ubwo ukurikiranye neza wasanga atararyitabiriye cq akaba atarakoze urugerero ngo ahure n’abandi bungurane ibitekerezo tugora imbuga nyinshi hahandi n’iyo migenzi wacu agize ikibazo akagitangariza bagenzi be bamufasha rwose agirwe inama kndi nibiba ngombwa acishweho akanyafu ko kumukebura
Uwomunyeshuri ahanwe kuko nubwo yarangiza akabona akazi atabura kwiba kuko ucyennyewe ntiyiba ahubwo ashakisha izindinzira
RWOSE UWO MUNYESHURI URUMVA KO ACYENEYE INYIGISHO Z’INDANGA GACIRO.
ngaho re!!!! uyu ko numva azanye inzara ikabije!? ahamije rya zina ry’ikiryabarezi!!!!!!
Uyu munyeshuri ahanwe byintangarugero kuko niwe wakagombye kubera imboni abandi, Ahubwo nafungurwa azige cyane ashyizeho umwete kugirango abashe gukorera aye aho kwiba ayabandi.