Umuhanda bemerewe na Perezida Kagame watangiye gukorwa

Umuhanda wa kaburimbo Abanyaburera bemerewe na Perezida Paul Kagame watangiye gukorwa kuburyo ngo mu gihe cy’imyaka ibiri gusa uzaba wuzuye.

Uwo muhanda uri gukorwa ni uwa Base-Kirambo-Butaro-Cyanika ureshya n’ibirometo 64. Usanzwe ari uw’ibitaka. Muri iki gihe iyo uwunyuzemo ubona hari impunduka kubera ko urimo ibimashini bitengagura imisozi, biwagura kugira ngo uzashyirwemo kaburimbo.

Uyu muhanda uri gukorwa ni Perezida Kagame wawemereye Abanyaburera
Uyu muhanda uri gukorwa ni Perezida Kagame wawemereye Abanyaburera

Perezida Kagame yebemereye uwo muhanda mu ntangiriro z’umwaka wa 2010, ubwo yafunguraga ibitaro bya Butaro maze umuturage akamugezaho icyifuzo cyuko bagezwaho umuhanda wa kaburimbo.

Uwo muhanda uzuzura utwaye Miliyari 71Frw, uzafasha abantu batandukanye cyane cyane abarwaye kanseri bajya kwivuriza mu Bitaro bya Butaro. Ubusanzwe bajyayo, bakagenda mu modoka zibateragura hejuru kubera umuhanda w’ibitaka, bikaba byabaviramo kurushaho kuremba.

Abanyaburera batandukanye bavuga ko uwo muhanda uzatuma barushaho gutera imbere. Kuko uzaborohereza ingendo bityo bakore ubucuruzi biboroheye.

Maniriho Emmanuel avuga ko ubusanzwe umuhanda w’ibitaka ubadindiza kuko bazinduka bagiye nko kurangura, bakabura imodoka zibatwara. Banazibona, zikabagezayo zatinze kuburyo ngo hari igihe barara nzira. Iyo kaburimbo niboneka ibyo ngo ntibizongera kubaho.

Mahoro Evode we ahamya ko iyo kaburimbo izatuma barushaho gusilimuka. Agira ati “Kaburimbo ndabona ije twabaho nk’abasilimu kurushaho hari igihe turwara za ‘grippe (kubera umukungugu).”

Nubwo uwo muhanda uri gukorwa, watangiriye ku gice kimwe gusa cya Butaro-Base. Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Bisenibamwe Aimé, nawe avuga ko ubwo yasuraga uwo muhanda, tariki 13 Nyakanga 2016, yasanze koko ibikorwa byo kuwukora bigenda gahoro, kubera ngo ibikoresho bike.

Avuga ko ariko abawukora bamwijeje ko bitarenze ukwezi kwa Nzeli 2016 bongera ibikoresho, umuhanda ugatangira gukorwa no ku gice cya Kidaho-Butaro.

Agira ati “Batubwiye ko imashini zimwe na zimwe ziri mu nzira bitarenze ukwezi kwa cyenda, nkuko babitwemereye, izo mashini zose zizaba zaje ku buryo kubaka uwo muhanda noneho bizahera ku mpande zombi.”

Umuhanda Base-Kirambo-Butaro-Kidaho wagombaga gutangira gukorwa muri 2012 ariko ntibyashobotse kuko ngo hari hagikorwa inyigigo yawo.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 5 )

YEWE UYU MUHANDA WA BASE-BUTARO MBONA WARADINDIYE PE. AHUBWO HAZREBWE IMPAMVU UTIHUTISHWA. NI GUTE WAMARA UMWAKA WOSE UTARAKORA NIBIROMETERO ICUMI. UBU KOKO TUZATORE PEREZIDA TURABONA KABURIMBO. MUZABIKURIKIRANAE KABISA.

ALIAS PEACE yanditse ku itariki ya: 6-12-2016  →  Musubize

TWEBWE DUTEGEREJE UWO MUZEHE YATWEMEREYE NYACYONGA RUTONGO RULINDO

Eric yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

i kinihira kaburimbo president yemeye igeze he?

jean baptiste yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Ni byiza rwose. Perezida ni indashyikirwa. Ahubwo se umuhanda ujya ku bitaro bya Mibilizi ya Rusizi wo uzakorwa ryari? Nawo yarawubwiwe ubwo twizere ko rwose nawo uri gutekerezwaho cyane ko ari mugufi. 9KM.
Abatauye aha hantu nabo banyotewe kubona umuhanda w’umukara aho bazajya babona uko bageza kawa ku isoko kdi bakanabasha kwivuza ku Bitaro bya Mibilizi neza.
Narambe mu Rwanda umubyeyi wacu Paul Kagame.

BITAMA yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

BRAVOOOO!
NSHIMISHWA CYANE NO KUMVA AHANTU MU CYARO BAHABWA KABURIMBO.

C yanditse ku itariki ya: 15-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka