Umuganura ni ipfundo ry’ubumwe-Senateri Rugema

Abaturage b’Akarere ka Nyagatare barashishikarizwa gusubira ku muco wo kwizihiza umuganura kuko ari ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda.

Senateri Rugema Mike avuga ko leta yongeye kugarura uyu muco kuko ari ipfundo ry’ubumwe n’ubusabane by’Abanyarwanda.

Senateri Rugema Mike avuga ko umuganura ari ipfundo ry'ubumwe bw'abanyarwanda
Senateri Rugema Mike avuga ko umuganura ari ipfundo ry’ubumwe bw’abanyarwanda

Ngo ni yo mpamvu buri wese akwiriye kongera kuwimakaza kuko ari ishingiro ry’amahoro n’umutekano.

Agira ati “Umuganura ni ipfundo ry’ubumwe bw’Abanyarwanda, ni yo mpamvu muhora mu bikangurirwa kuwugarukaho, kuko utwubaka tukawuvomamo amahoro n’umutekano.”

Muzehe Antonny Baribane avuga ko yavutse agasanga iwabo bizihiza umuganura ndetse nawe ubwe yajyaga awizihizanya n’abaturanyi.

Ngo iyo imyaka yeraga yengaga ikigage cyangwa agahisha urwagwa agatumaho abaturanyi bagasangira.

Kuri ubu ariko ngo ntibikibaho buri wese arimenya abagerageje bagahurira mu kabari.

Ati “Ubu umuganura ubera mu kabari, ubona ijana ukajyana n’incuti mugasangira, umwana n’umugore ntibabonaho. Abantu basigaye basangira ari benshi mu mubatizo cyangwa mu bukwe gusa.”

Ingaruka yo kuba umuganura utakibaho ngo nta mwana ukimenya umukuru, umusaza nawe ngo ntakicara n’abana be.

Umuganura wagirwaga n’ibintu 3 by’ingenzi, aho abana bashimira ababyeyi, nabo bagashimira abaturanyi babo hanyuma umwami nawe agasangira n’abaturage be, agaha abana amata.

Abaturage bavuga ko umuganura usigaye wizihirizwa mu tubari
Abaturage bavuga ko umuganura usigaye wizihirizwa mu tubari

Umunsi w’umuganura mu Rwanda wihizwa mu ntangiriro z’ukwezi kwa munani.

Uyu mwaka ukazihizwa kuri uyu wa 05 Kanama ariko ukaba warizihijwe mu midugudu kuri uyu wa 01 Kanama.

Ku muganura ngo abantu babaga bishimira umusaruro bejeje bakenga ikigage n’inzagwa, bagakora umutsima bakarya bakanywa bakishima ndetse bakajya n’inama y’uko bitegura ihinga ritaha.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka