Umugabo arakekwaho kwitemera inka ashaka guhima umugore we
Umugabo wo mu Karere ka Bugesera yatawe muri yombi na Polisi akekwaho gutema inka ebyiri zo mu rugo rwe, agambiriye guhima umugore.

Byabaye mu ijoro rishyira tariki 31 Nyakanga 2016, mu Mudugudu wa Gateko mu Kagari ka Rebero mu Murenge wa Shyara, aho bazitemye ku munwa, ku mugongo, ku mazuru ndetse n’ibitsi.
Uwo mugabo ukekwaho gutema inka z’iwe, afunganywe n’umugore bivugwa ko yari yaragize inshoreke, na we ukekwaho ubufatanyacyaha muri uwo mugambi mubi.
Uko gukeka kukavuga ko umugabo yaba yazitemye agambiriye guhima umugore bashakanye kuko ngo asigaye amuta akajya gushaka inshoreke.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Agateganyo w’Umurenge wa Shyara, Mukantwari Vestine, yavuze ko amakuru bamaze kwakira ashinja uwo mugabo kuba yarabikoze kugira ngo yihimure ku mugore we kuko hari ibyo batumvikanagaho kubera iyo nshoreke, “bigatuma na we ashaka kumwihimuraho atema inka ze”.
Mukantwari arasaba abaturage kutihimurira ku matungo bajya kuyatema cyangwa kuyica mu gihe abantu bafitanye ibibazo, ahubwo ko bajya babigeza ku buyobozi bukabafasha kubikemura.
Abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhuha mu gihe iperereza ryimbitse rikomeje.

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Bugesera itangaza ko abakekwaho ubwo bugizi bwa nabi nibaramuka bahamwe n’icyaha, bazahanishwa ingingo ya 435 yo mu gitabo cy’amategeko ahana ibyaha mu Rwanda.
Iyo ngingo ivuga ko umuntu wese ufata nabi amatungo cyangwa inyamaswa zororerwa mu rugo ku buryo bubangamira ubuzima bwazo, ahanishwa igifungo kuva ku minsi umunani ariko kitarenze amezi atandatu, n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda kuva ku bihumbi 20FRW kugeza ku bihumbi 500Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.
Kugeza ubu, izo nka zirimo kwitabwaho n’abaganga b’amatungo kugira ngo harebwe uburyo zakira.
Ibitekerezo ( 10 )
Ohereza igitekerezo
|
birababaje kuba abantu bagirana ikibazo amatungo akabigenderamo
kubwamahirwe make igihano cyurupfu cyakuweho.utema inka byubugome yagombye kwicwa.inka ntacyaha igira nta rwango ntabugome.uyitema arusha ubugome uwica umuntu.
Ntabwo ibi ari ugufata amatungo nabi. Kuko inka zatemwe mu mwanya w’uriya mugore. Gufata amatungo nabi bivugwa mw’itegeko ni nko kuyicisha inzara n’inyota, kutayavuza yarwaye cg kuyaraza mu kiraro kirimo umwanda. Sibyo rero uyu mugabo yakoze. Yatemye izi nka agamije kubabaza nyirazo! Biratandukanye. Hashakwe iyindi ngingo!
Ariko isi irarwaye!
mana yisi nijuru inkase yakosheje iki? ibyo bapfa inka zirabizi zibereye igitambo umugore ahhhh ni danger pe
Ahokugirango Nziteme Nazigurisha Nkamwima Amafaranga Yazo. Murakoze
Njywe Kubwanjye Ndumva Bagakwiye Kubahanisha Byibuze Igifungo Kuva Ku Mwaka Umwe Kugeza Ku Myaka Itanu(1-5). Kuko Ibyo Bigaragaza Yuko Numugore Atamureka. Ndi Irutsiro.
burya bavuga ko uwibye igi abaziba nikimasa,ndabona iritegeko ibibihano bidakwiranye nicyaha cyakozwe nubwo amatungo atapfuye ariko yariyonzira,ubwose asanze umugowe arikumucinyuma hacuriki?
mbega abagomeee
Iri tegeko ko rijenjetse! Aba bantu batemye izi nka bakwiye igihano cyiremerye! Abatemye ziriya nka, ntagushidikanya no muri jenoside batemye abantu.
ibyoyakoze ntabwo aribyo pe !! nubwo yari afite agahinda bitewe n’umugore we ushaka inshoreke,ariko ntabwo yari kwica izonka.kuko ntacozarizakoze!ahubwo inama nabagira, umuntu uzajyagira nkibyo bibaza ajye abigeza kubuyobozi ,ahokwica amatungo murakoze.