Uko umuganda usoza ukwezi kwa Nzeli wagenze mu gihugu
Mu kagari ka Musero, umurenge wa Gisozo akarere ka Gasabo, abaturage bafatanyije kubakira umwe muri bagenzi babo
- Mu murenge wa Gisozi akarere ka Gasabo
Mu karere ka Musanze ingabo zafatanyije n’abaturage gutunda amabuye yo gukora umuhanda.
- Mu karere ka Musanze
- Musanze hakozwe imihanda
Mu karere ka Nyagatare mu muganda hasibuwe imihanda haterwa n’ibyatsi birwanya isuri.
- Mu karere ka Nyagatare mu muganda hasibuwe imihanda
Mu karere ka Rutsiro wakorewe mu murenge wa Mushonyi, aho umunyamabanga muri Minisiteri y’ubuhinzi n’ubworozi, Tonny Nsanganira yatangije igihembwe cy’ihinga.
- Mu karere ka Rutsiro wakorewe mu murenge wa Mushonyi hamwe na Minisitiri Tonny Nsanganira
Abatuye akarere ka Kirehe, umurenge wa Nyamugari akagari ka Kiyanzi bakoze umuganda wo kwiyubakira ivuriro rito.
- Kirehe bakoze umuganda wo kwiyubakira ivuriro rito
Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi yifatanyije n’abatuye umurenge wa Mamba mu karere ka Gisagara mu muganda, ahahinzwe hanaterwa imyumbati.
- Minisitiri w’intebe Anastase Murekezi koreye umuganda mu karere ka Gisagara
- Umuganda mu karere ka Gisagara
Mu karere ka Muhanga umuganda wakozwe haterwa ibiti kuri TVT Kivumu mu murenge wa Cyeza.
- Mayor w’akarere ka Muhanga, Uwamariya Beatrice mu muganda
Mu muganda wabereye mu karere ka Kayonza umurenge wa Kabare, minisitiri Stella Ford Mugabo yifatanyije n’abaturage haterwa ibigori.
- Minisitiri Stella Ford Mugabo yifatanyije n’abaturage ba kayonza mu muganda
- umuganda mu karere ka Kayonza
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|