Ubwiza bw’umugore udafatanyije n’umugabo ntibugira akamaro - Jeannette Kagame
Madamu Jeannette Kagame arashishikariza abagore kurangwa n’ibikorwa by’ubumuntu kuko ari byo biranga ‘Umugore mwiza’ ariko abibutsa gufatanya n’abagabo kuko ngo nubwo umugore yaba mwiza ariko adafatanya n’umugabo, ubwo bwiza butagira akamaro.

Ibi Madamu Jeannette Kagame yabivuze kuri iki Cyumweru, tariki 31 Nyakanga 2016, ubwo yifatanyaga n’Umuryango w’Abagore bo mu Itorero Angilikani, Mothers’ Union, wizihizaga yubile y’imyaka 50 ugeze mu Rwanda.
Uyu muryango mpuzamahanga wibanda ku bikorwa by’iterambere ry’umugore n’iry’umuryango muri rusange.
Mu myaka 50 umaze mu Rwanda ukaba waragize uruhare mu kubaka ubusugire bw’imiryango no kurwanya ihohoterwa rikorerwa abagore, nk’uko byemejwe n’ubuyobozi bwabo.

Muri ibyo birori byabereye i Kibagabaga mu Mujyi wa Kigali, Madamu Jeannette Kagame yashimiye uyu muryango ibikorwa by’ingirakamaro bakora nk’abagore b’umutima kuko ari inshingano zabo.
Yagize ati ”Umugore mwiza cyangwa witonda, ni urangwa n’ibikorwa byiza kandi by’ubumuntu nk’ibyo Mothers’ Union ikora.“
Madamu Jeanette Kagame yakomeje yibutsa abagore inshingano ikomeye yo kubaha no gufatanya n’abagabo babo kugira ngo babashe kubaka umuryango ufite ireme.

Yagize ati “Nagira ngo ariko mbibutse ko iyo umugore mwiza adafatanyije n’umugabo, ubwo bwiza bwe butagira akamaro.”
Yashimiye Mother’s Union n’Itorero ry’Abangilikani muri rusange ku ruhare rukomeye bagize rwo komora ibikomere Abanyarwanda basigiwe n’amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi, anabashimira uruhare bakomeje kugaragaza mu kubaka umuryango nyarwanda ushingiye ku bumwe n’amahoro.

Madamu Jeanette Kagame yijeje Mother’s Union ubufatanye n’Umuryango Imbuto Foundation abereye Umuyobozi w’Ikirenga, kugira ngo ibikorwa byabo byo guteza imbere umuryango birusheho kwihuta no kugera kuri benshi.
Umuyobozi wa Mothers’ Union mu Rwanda, Rwaje Josephine, yavuze ko iyi myaka 50 ishize, isize uyu muryango ufashije Abanyarwanda benshi mu iterambere ry’umuryango kandi ukaba uzakomeza kubaba hafi.

Yagize ati “Muri iyi myaka 50 Mothers’ Union imaze, twagize uruhare rukomeye mu kwimakaza ubusugire bw’imiryango, turwanya ihohoterwa ryakorerwaga abagore, ndetse dushishikariza imiryango yabanaga mu buryo butemewe n’amategeko gusezerana haba mu mategeko no mu itorero.”
Muri iyi myaka kandi, ngo batangije gahunda zirimo ”ijisho ry’umuturanyi” ndetse n’igikorwa cyo kwakira abana b’imfubyi kugira ngo barererwe mu miryango.

Rwaje kandi yavuze ko bishimira ko bafashije imiryango itandukanye mu iterambere ryabo babashishikariza kwibumbira mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, ndetse bakaba barafashije urubyiruko rutandukanye kwiteza imbere.
Uyu muryango wa Mothers’ Union wizihije yubire y’imyaka 50, watangijwe mu Rwanda mu mwaka wa 1966. Ibirori byo kwizihiza iyi yubile byitabiriwe na Lynne Tembey, Umuyobozi wa Mother’s Union ku rwego rw’isi.

Ibitekerezo ( 8 )
Ohereza igitekerezo
|
iyo umugore yuzuye ubuntu bw’Imana akongerwaho gukundwa n’umugabo we,yiyumvamo ubwiza butagira ingano. kndi koko aba ari mwiza!
NIBYINGENZI GUFATANYA HAGATI Y’ABAGIZE UMURYANGO
twubake ingo zitajegajega bizafasha no kubaka u Rwanda rutangaje
kuva na kera kose umugore yakomeje kuba mutima w’urugo bityo n’igihugu kikabyungukiraho, habaye hari abatatiye uwo muco nibisubireho, Jeannette Kagame yakoze ku nama ze yatanze
dushimire First Lady ku nama ze adahwema guha abanyarwanda , turagukunda nukuri
Ndababwiza ukuri ko Mothers’Union yagize akamaro gakomeye mu iterambere ry’abagore cyane! Hari igihe kubera n’intege nke ntawatekerezaga icyamuteza imbere, cyane cyane ko nta n’ubukangurambaga cyangwa ubujyana bwabonekaga bushishikariza abantu kwiteza imbere! Iyo Mothers’Union na Nyakubahwa Madam Jeanette Kagame badahaguruka ngo badushakire icyaduteza imbere, ubu tuba twinywera mu mbetezi twarasinze! Turabashimira cyane ibyiza batugezaho cyane cyane rwose Jeanette Kagame.
Mothers’ Union yaje ikenewe kandi sinshidikanya ko imaze guteza imbere abanyarwandakazi batari bake. Dushimira cyane kandi Nyakubahwa Madam wa President wa Repubulika udahwema gushakira abanyarwandakazi icyabateza imbere.
Dushimira cyane Madamu Jeannette Kagame uburyo aharanira itembere ry’umwari n’umutegarugori w’umunyarwanda. Twese dufatanije dushobora kugera kuri byinshi. Impanuro araziduha ni ahacu ho gukora inshingano zitureba.