Ubumenyi bw’ibanze ntibuhagije ku munyamakuru
Inama Nkuru y’Itangazamakuru (MHC) itangaza ko ubumenyi bw’ibanze budahagije ku munyamakuru, ngo ahubwo agomba kongeraho umwihariko w’ubumenyi ku kintu runaka.

Iki kigo cyabitangarije mu mahugurwa cyateguye yabaye ku wa kabiri tariki 06 Nzeli 2016, yagenewe abanyamakuru mu rwego rwo kubafasha kumenya gutara no gutangaza inkuru za politiki.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa MHC, Peacemaker Mbungiramihigo, avuga ko hari abanyamakuru bakeneye ubumenyi bwisumbuye.
Agize ati “Bamwe mu banyamakuru bakeneye kongererwa ubumenyi burenze ku bwo basanganywe bw’ibanze kugira ngo bamenye gukora inkuru mu nzego zinyuranye nka politiki, ubukungu, ubuzima. Ibi bizatuma tugira abanyamakuru b’impuguke, b’abanyamwuga bashobora gutara, gusesengura no gutangaza inkuru zihariye”.
Akomeza avuga ko iyo ari yo mpamvu aya mahugurwa yateguwe ngo abanyamakuru bahure n’abanyapolitiki, babongerere ubumenyi muri uru rwego.
Amahugurwa ya MHC yitabiriwe na bamwe mu bayobozi bakuru b’igihugu barimo abakuriye imitwe ya politiki yemewe mu Rwanda ndetse n’inzego zishinzwe itangazamakuru.

Hon. Tito Rutaremara, umwe mu bayitabiriye, avuga ko iyo abanyamakuru bamenye gukora inkuru za politiki bifasha abaturage.
Agira ati “Abanyapolitiki banyuza ibitekerezo byabo mu itangazamakuru kuko ari ryo ryumvwa na benshi, ni ngombwa rero ko abanyamakuru bamenya gusesengura ibyo babwiwe kugira ngo bamenye ibyo bagomba kuvuga byaba ibyakozwe neza cyangwa nabi, byose bakabitangaza.”
Umunyamakuru utifuje ko amazina ye atangazwa, witabiriye ayo mahugurwa, avuga ko kugira ubumenyi ku kintu cyihariye ari byo bituma hatabaho guhuzagurika.
Agira ati “Kubona amahugurwa ahagije ku kintu kimwe yaba politiki, ubuhinzi cyangwa ikindi, bituma gukora inkuru zijyanye na cyo bitazamo guhuzagurika ku buryo wavuga n’ibidakwiye byakugiraho ingaruka mbi kubera ubumenyi buke”.
Yongeraho ko hari igihe umunyapolitik irunaka atakira neza umunyamakuru bitewe n’ibyo amubaza, gusa ngo iyo afite ubumenyi buhagije muri uru rwego amenya uko abyitwaramo.
MHC ivuga ko aya mahugurwa azakurikirwa n’andi, aho abanyamakuru bayakurikiye bazajya gushyira mu bikorwa ibyo bize, baganira n’abayobozi mu nzego zitandukanye ndetse n’abaturage.
Ohereza igitekerezo
|