Ubumenyi bongererwa burabaha icyizere cy’iterambere nubwo inkunga zahagarara
Abagore baterwa inkunga n’umuryango Women for Women, baravuga ko ubumenyi bwo gucunga amatsinda bahabwa, bubaha icyizere cy’iterambere kabone nubwo inkunga bahabwa n’uyu muryango yahagarara.

Uyu muryango wita ku bagore bafite ibibazo byaturutse kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’abandi bagore bo mu cyaro, ubahugura mu myuga itandukanye ndetse ukabaha amafaranga baheraho bakora amatsinda n’ibimina byo kugurizanya.
Cyakora mbere yo guhugurwa, ngo wasangaga ibyo bimina birimo ibibazo by’imicungire idahwitse, igatuma bidatera imbere.
Mukarukwaya Monika ati “Wasangaga dutanga amafaranga mu bimina tugatombora, abantu bose bamara guhabwa amafaranga bikaba byahita bisenyuka. Ubumenyi twungutse buzatuma turushaho kubibungabunga kandi dushake uburyo twabiteza imbere.”
Muhongerwa Florida na we yunzemo, ati “Hari ubwo mu matsinda abantu bazanagamo amakimbirane, bikagira ingaruka ku iterambere ryayo. Twize uburyo dushobora gukemura ayo makimbirane no kuyakumira, bizaduteza imbere.”

Umuyobozi wa Women for Women mu Rwanda, Antoinette Uwimana, avuga ko ibyo bibazo byose ari byo byatumye abo bagore bategurirwa amahugurwa.
Ibyo ngo ni ukugira ngo n’igihe ubufasha bahabwa na Women for Women bwahagarara, habe hari abafite ubumenyi bwabafasha gukurikirana ayo matsinda, ndetse bakaba banakora ubukangurambaga ku bandi bagore kugira ngo bayagane.
Agira ati “Icyo tugamije ni ukubongerera ubushobozi kuko birashoboka ko hari igihe abaterankunga bacu bazahagarika inkunga, nibura bikaba aba bagore bakaba bafite ubushobozi bwo gucunga ayo matsinda.”
Umuryango Women for Women ukorera mu Rwanda kuva mu 1997. Ukorera mu turere twa Kayonza, Rwamagana, Kicukiro, Gasabo, Muhanga na Nyaruguru, ukaba warahuguye abagore batanu muri buri karere.

Watangiye ufasha abategarugori bahuye n’ibibazo bya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, uza kwagurira ibikorwa byawo no ku bagore bo mu cyaro muri rusange, ku buryo kugeza ubu umaze guhugura abasaga ibihumbi 69.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|