Icyicaro cy’ikigo kizafasha Afurika kwihutisha iterambere kizashyirwa mu Rwanda

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira ikigo kizafasha umugabane wa Afurika mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’iterambere rirambye (SDG Center for Africa).

Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira SDG center for Africa
Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwishimiye kwakira SDG center for Africa

Yabitangarije mu nama yari ayoboye ivuga kuri iki kigo kigiye gushyirwa mu Rwanda. Inama yitabiriwe n’abandi banyamuryango ba SDG, barimo abayobozi b’ibihugu bitandukanye muri Afurika.

Yagize ati “U Rwanda rwishimiye kwakira SDG center for Africa. Dufite umuhate wo gukorana namwe mwese, kugirango dushyire hamwe imbaraga Afurika ikeneye ngo igere ku byo yiyemeje”.

U Rwanda rwatoranyijwe gushyirwamo iki kigo, kubera ko rwabaye intangarugero mu ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’Ikinyagihumbi.

Kuzanwa kw’iki kigo byatangarijwe i NewYork muri Leta zunze ubumwe za Amerika, ubwo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yatangaga ikiganiro muri kaminuza ya Columbia mu mwaka wa 2015.

Professor Geoffrey Sachs ukuriye tsinda ry’abajyanama b’umunyamabanga mukuru wa Loni ku ishyirwa mu bikorwa ry’intego z’ikinyagihumbi, yavuze ko abona mu Rwanda nk’igihugu cyabaye intangarugero mu ishyirwa mubikorwa ry’izi ntego, ariho hakwiye gushyirwa iki kiigo.

Icyo gihe Perezida Kagame yavuze ko iki kigo kizaba inzira yo gusangira ubumenyi bufasha mu iterambere

Intego z’iterambere rirambye iki kigo kizafashamo, ni 17 zizagenderwaho mu myaka 15, bivuze ko zizageza mu mwaka wa 2030. Zatangijwe mu kwezi kwa Nzeli umwaka wa 2015.

Zashyizweho hasojwe iz’ikinyagihumbi zarangiranye na 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka