U Rwanda rwasangije AFRACA ubunararibonye mu guhuza ubutaka
Umuyobozi ushinzwe ishoramari muri Banki y’u Rwanda itsura Amajyambere (BRD), Dr. Livingstone Byamungu, yagaragarije inama ya AFRACA iteraniye i Kigali, uburyo bwakorohereza abahinzi kubona igishoro.

Yasobanuye gahunda ya Leta y’u Rwanda yo guhuza ubutaka no guhinga ibihingwa byatoranijwe, biberanye na buri karere.
Dr. Livingstone Byamungu yasobanuye ko mu Majyaruguru y’igihugu, bahisemo guhinga ibirayi, kandi ko abona ayo mahitamo ari meza ashingiye ku kuba ari agace k’ibirunga kera cyane.
Kuri bo ngo ni byiza kuko ibirayi bituma abahinzi badatakaza ibintu byinshi mu kubihinga kandi byo bikabaha inyungu nyinshi.
Cyakora, ngo hari aho iyi gahunda yo guhinga igihingwa kimwe cyatoranijwe itarimo gukurikizwa neza. Dr. Byamungu yatanze urugero rw’uko mu Burasirazuba, batarumva neza akamaro ko guhinga soya. Ati ”Turashaka ibitekerezo bishya muri iyi nama.”
Dr. Byamungu yavuze ko u Rwanda rwahisemo gahunda yo guhuza ubutaka bitewe n’uko buri muturage afite ubutaka buto.
Ati ”Ibi bituma babona umusaruro mwinshi, kandi byorohera ibigo by’imari kubageraho bose icyarimwe, aho kugira ngo banki igende iganira na buri umwe umwe wese ufite akarima ke.”
Ubu buryo kandi bwashyizweho mu rwego rwo korohereza ivomerera ry’imirima, guhinga no gusarura bitavunanye, ndetse no kubonera isoko umusaruro.
Abitabiriye inama ya AFRACA barashaka uburyo bushya bajyana mu bihugu byabo, kugira ngo babashe gushora imari mu buhinzi no kongera umusaruro.
Ohereza igitekerezo
|