U Rwanda rwahembewe kugira abagore benshi muri politiki

U Rwanda ruri mu bihugu bya Afurika byahawe igihembo cyo guteza imbere abagore, aho rwashimiwe kugira abagore benshi muri politiki n’imiyoborere.

Perezida Kagame yakiriye igihembo kubera guteza imbere abagore (Photo: Muzogeye P)
Perezida Kagame yakiriye igihembo kubera guteza imbere abagore (Photo: Muzogeye P)

Kuri uyu wa mbere tariki 18 Nyakanga 2016, nibwo Komisiyo ya Afurika yunze ubumwe yatanze ibihembo ku bihugu byarushije ibindi kubahiriza uburenganzira bwa muntu kuri uyu mugabane, umwihariko ushyizwe ku bagore n’abakobwa.

Nkosazana Dlamini Zuma uyobora Komisiyo ya Afurika yunze Ubumwe, yavuze ko bashingiye ku cyuho kiri mu byo abagore n’abagabo binjiza, ku bijyanye n’uburinganire mu kugira imitungo, kubona imirimo ndetse no kugira abagore benshi mu nzego z’imiyoborere y’ibihugu.

Uretse u Rwanda rwahembewe kugira abagore benshi mu myanya ya poliki n’imiyoborere y’igihugu, Algeria na Tunisia nabyo byahembewe guteza imbere abagore mu mibereho myiza, Afurika y’Epfo ihemberwa guteza imbere abagore mu bijyanye n’ubukungu.

Mu Rwanda amategeko yemerera abagore n’abakobwa 30% nibura by’imyanya ifatirwamo ibyemezo. Kuri ubu Inteko ishinga amategeko ikaba ari rwo rwego rwa Leta rwamenyekanye kuba ruza imbere mu kugira abagore benshi barenga 60%.

Algeria ngo ni yo yarushije ibindi mu byiciro byose, nk’uko Mme Dlamini Zuma yaboneyeho gutangaza ko iyi gahunda yo guhemba ibihugu by’Afurika kubera guharaniria uburenganzira bw’umugore, ngo izakomeza gukorwa buri myaka itanu.

Iki gihembo gihawe u Rwanda nyuma y’ikindi Umuryango w’abagore baharanira iterambere ry’umugore muri Afurika, wageneye Perezida wa Repubulika, Paul Kagame ubwo Inama y’umuryango w’ubumwe bw’Afurika yatangiraga i Kigali.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 1 )

Twifitiye ubuyobozi bwiza, tububungabunge.

Innocent yanditse ku itariki ya: 18-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka