Ntibavuga rumwe ku gihe ibiro by’akarere bizuzurira
Ibiro bishya by’Akarere ka Rutsiro bigomba kuzasimbura ibyari ibya Komini ntibigitashywe muri Nyakanga 2016 kuko hakiri imirimo igikorwa.
Byatangiye kubakwa muri Gicurasi muri 2015 byagombaga gutahwa ku mugaragaro ku wa 29 Nyakanga 2016 ariko ntibigishobotse kuko hari imirimo gikorwa kuri iyo nyubako.

Ubuyobozi bw’akarere buvuga ko impamvu zo kudatahirwa igihe zishingiye ku bintu 3 ari byo kutishyurira igihe rwiyemezamirimo, kuba haraguye imvura nyinshi muri uyu mwaka wa 2016 byongereye imirimo rwiyemezamirimo ndetse ngo no kuba bariyemeje gukoresha amakaro yo mu Rwanda akavuga ko haziyongeraho amezi 2 bigatahwa.
Ayinkamiye Emerence, uyobora Rutsiro, yagize ati”Ni byo ibi biro bishya by’akarere ntituzabitahira igihe! Ahanini ni ukubera ubuyobozi bwagiye butishyurira igihe inyemezabwishyu rwiyemezamirimo bityo na we akagenda buhoro.
Akomeza agira ati ”Twagize n’imvura nyinshi aho bubakaga ikabisenya bagasubiraho hakiyongeraho kuba mu mwiherero haremejwe ko tugomba gukoresha iby’iwacu hifuzwa ko amakaro akorerwa mu Rwanda ari yo tuzakoresha bituma yongera gukora komande areka iyo yakoresheje mu Bushinwa ariko mu kwezi kwa Nzeri tuzabitaha kuko twamwongeye amezi abiri”
Habarurema Jean Pierre, uhagarariye Sosiyete y’ubwubatsi ECORU(Entreprise des Constructeurs De Rubavu), yemeza ko kudindira kw’iyi nyubako byatewe n’iby’ubuyobozi bw’akarere ariko ngo akurikije imirimo isigaye amezi abiri ibiro bishya by’akarere byataboneka akaba avuga ko byaboneka mu mezi 4.
Ati ”Akarere ni byo kanyishyuraga nabi bigatuma ndindira, imvura na yo irantenguha ikansenyera rimwe ntitunakore kubera yiriwe igwa ukongeraho ko bantegetse gukoresha amakaro yo mu Rwanda kandi bambwiye ko nzayabona mu kwa munani njye nkurikije imirimo isigaye nzarangiza mu kwezi k’Ugushyingo”.

Umuyobozi w’akarere avuga ko gutinda gutaha ibi biro bituma abakozi b’akarere batanga serivisi mu buryo buvunanye aho usanga benshi bakorera mu cyumba kimwe ibintu ngo bibangamye ariko na none ngo ahora abasaba gukomeza kwihanganira izo mbogamizi.
Ibi biro bishya by’akarere bizasimbura Icyari Komini Rutsiro cyubatswe muri 1980 izaba ari igorofa igeretse kabiri izarangira itwaye miliyoni 750 z’Amanyarwanda
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
courage kbsa
Nuko Meyor ari kubYihutana nakomerezaho.Turamushyigikiye.