Ruhango: RPF yaremeye abantu 20 irifuza kuremera 160
Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango Akarere ka Ruhango, bishyuriye ubwisungane mu kwivuza abantu 20, barifuza kwishyurira abasaga 160.
Iki gikorwa cyo kuremera abatishoboye ubwisungane mu kwivuza, cyabareye mu nama rusange yahuje abanyamuryango ba RPF muri uyu murenge kuri iki cyumweru tariki ya 21/08/2016.

Kagabo Mansuet ni chairman w’umuryango wa RPF-Inkotanyi mu Murenge wa Ruhango, avuga ko nk’abanyamuryango bicaye bagashaka uko bafasha abafite amikoro macye yo kwivuza.
Agashimangira ko ku ikubitiro baremeye abantu 20, ariko bakaba bakiri mu gikorwa cyo gukusanya inkunga yo gufasha abandi badashoboye kwirirhirira mitiweli basaga 160, akavuga mu gihe bazaba babigezeho.
Abaremewe, bakavuga ko bashimira cyane RPF Inkotanyi, kuko atari ubwa mbere ibitayeho, bakavuga ko ubu bagiye kugira ubuzima bwiza.

Kangaba Agnes, ni umwe mu bashyikirijwe ubwusungane mu kwivuza, yagize ati “Harakabaho FPR, yaranyubakiye kuko ntishoboye, none dore inshakiye uko nivuza, yewe umbwirire Perezida Kagame Paul, uti Imana yonyine izakwihembere, kandi ibyiza byose wifuriza Abanyarwanda bizagerweho”.
Kanyamuhanda, we avuga ko ashimira cyane FPR kuko yamukijije Jenoside ukamukura ahakomeye agiye kwicwa, none n’ubu ikaba ikimukurikirana kugirango agire imibereho myiza.
Chairman wa RPF mu Karere ka Ruhango Mbabazi Francois Xavier, wari umushyitsi mukuru muri iki gikorwa, avuga ko iki ari igikorwa gikwiye kuranga buri muntu wese, akavuga ko bagiye no kugishishikariza abandi banyamuryango bo muyindi mirenge.

Ati “Ibi ni byo bikwiye kuranga buri munyamuryango wa FPR, kuko bigaragaza intego twihaye yo kwishakamo ibisubizo ndetse n’umutima wa kimuntu utekereza gufasha abandi. Tugiye kubikangurira indi mirenge ifatire isomo kuri Ruhango”.
Umuryango wa RPF mu Murenge wa Ruhango, ukaba ufite abanyamuryango basaga ibihumbi 33, mu nama rusange yabahuje kuri iki cyumweru, bakaba bafatiyemo izindi ngamba zirimo kongera umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi.
Ibitekerezo
Ohereza igitekerezo
|