Ruhango: Abagore basabwe kwibuka ingo zabo bakitandukanya n’utubari
Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Ruhango irasaba ko bamwe mu bagore bataye inshingano z’ingo zabo, bareka ingeso yo kugorobereza mu tubari.

Mu kiganiro IP Abijuru Angélique ushinzwe guhuza Polisi n’Abaturage, yahaye abaturage bo mu Murenge wa Byimana bari bitabiriye umugoroba w’ababyeyi tariki 18 Kanama 2016, yavuze ko hari bamwe mu bagore bateshutse ku nshingano z’umuryango.
Abenshi ngo bamara umwanya munini mu tubari, bigakurura amakimbirane n’abo bashakanye.
Muri iki kiganiro, IP Abijuru yagarutse ku ndangagaciro z’umuco nyarwanda zisaba umugore kwita ku muryango cyane kuruta ibindi abantu baha agaciro.
Avuga ko uko iminsi yagiye ihita indi igataha, ari na ko uyu muco n’indangagaciro nyarwanda ugenda ukendera, bamwe mu bagore ntibahe agaciro abagabo bashakanye, bakabahata inabi, ntibatinye no kubatuka imbere y’abana babyaye. Iyo myitwarire ngo ikaba itari myiza na gato ku mugore.

Yagize ati “Uzasanga bamwe mu bagore bakunda gususzugura abagabo babo badakora, kandi muzi ko abagabo bakunda kubahwa cyane. Imvugo nziza rero ni yo ituma abagabo barushaho kubakunda.”
Akomeza yibutsa abagore ko igihe bagezemo ari icyo gukora aho kwirirwa baryamye bategereje ko abagabo ari bo bagomba kubaha ibitunga urugo, akavuga ko kudakora bituma habaho intonganya za buri gihe mu ngo.
Nikuze Fatuma wo mu Kagari ka Muhororo, avuga ko aho batuye hari umubare munini w’abagore batwara abagabo b’abandi, kandi ko intandaro y’ibi bibazo byose ituruka ku businzi ndetse ko iki kibazo kimaze gufata intera ndende.
Iradukunda Alice utuye mu Kagari ka Kirengeli, avuga ko hari bamwe mu bagore bumvise nabi ihame ry’uburinganire ku buryo hari abarifata nko guhangana n’abagabo babo.
Avuga ko ijambo abagore bahawe rikwiye kubafasha guteza imbere umuryango aho kurara mu kabari.
Bimwe mu byemezo abitabiriye uyu mugoroba w’ababyeyi bafashe, bavuze ko bagiye kongera gutumiza ibindi biganiro by’umugoroba w’ababyeyi kugira ngo ingo zibanye nabi zigishwe, ndetse zisobanurirwe neza ihame ry’uburinganire.
Ibitekerezo ( 2 )
Ohereza igitekerezo
|
Angelique yananiwe kubaka urugo rwe none arashaka kubaka izabandi yooooo arashavuye disi
None ko nawe ubwe yananiwe kubaka urugo agatandukana numugabo ibyamunaniye arabikangurira abandi ntawe utanga icyo adafite ndavuga IP Angelique.