Rubavu: Abaturage basabwe kutabeshya abagenzura imihigo

Mu gihe Akarere ka Rubavu kiteguye igenzurwa ry’imihigo tariki 25 Nyakanga 2016, kasabye abaturage bako kuzakira neza abayigenzura kandi bakirinda kubabeshya.

Abayobozi b'Akarere ka Rubavu barasaba abaturage kutabeshya abazabagenzura.
Abayobozi b’Akarere ka Rubavu barasaba abaturage kutabeshya abazabagenzura.

Mu nama yahuje ubuyobozi w’akarere n’abakozi bako kuri uyu wa Gatanu, tariki 15 Nyakanga 2016, abayobozi b’inzego z’ibanze basabwe kwirinda kubwiriza abaturage ibyo bazavuga bagamije kubeshya.

Umuyobozi w’aka karere, Sinamenye Jeremie, yagize ati "Dukurikije uko duhagaze, imihigo ntimeze nabi. Abakozi b’ikigo gishinzwe kugenzura imihigo bazadusura kuwa 25 - 26 Nyakanga. Icyo dusaba ni uko abayobozi mufasha abaturage kwitegura abashyitsi ariko mutababwiriza ibyo basubiza bagamije kubeshya."

Umuyobozi w’aka karere Wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu, Murenzi Janvier, avuga ko mu igenzura bakoze, basanze hari abakozi b’akarere mu mirenge batazi imihigo y’akarere kandi iba yavuye mu mirenge ndetse bashinzwe kuyishyira mu bikorwa.

Akarere ka Rubavu kari gafite imihigo 53 kahize mu mwaka wa 2015 - 2016, ariko ibiri iza gukurwamo kuko habuze amafaranga yo kuyishyira mu bikorwa.

Iyo mihigo irimo kubaka umuyoboro w’amazi ya Mavubiro - Nkomane wari gukorwa na WASAC n’undi wo gukuraho amabati ya Fibro-Ciment ariko kubera imbaraga zashyizwe mu kwishyura ibirarane mu bwisungane mu kwivuza, ubuyobozi bukavuga ko bitashobotse kuko amafaranga menshi yashyizwe mu kwishyura imyenda y’ubwisungane mu kwivuza.

Mu mihigo 51 isigaye, ibiri ngo iri munsi ya 60%, iyindi ibiri iri hagati ya 60 % na 79%, naho isigaye yose ikaba iri hejuru ya 90%.

Umuyobozi w’Inkeragutabara mu Ntara y’Iburengerazuba, Br. Gen. Eric Murokore anenga ko hari imihigo itagomba ubushobozi kandi itagerwaho 100% nko kwitabira umuganda n’umugoroba w’ababyeyi, aho biri kuri 84%.

Akarere ka Rubavu gahiga iyi mihigo, kari kiyemeje kuza mu myanya itanu ya mbere mu gihugu. Kuva mu mwaka wa 2006 Aakarere ka Rubavu kajyaho umwanya wa hafi kabonye ni uwa 15 kabonye muri 2014 - 2015.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka