RDF yasezereye aba Ofisiye n’abandi basirikare 775

Igisirikare cy’u Rwanda (RDF) cyasezereye mu cyubahiro aba Ofisiye bakuru, abato n’abandi basirikare, bose hamwe 775.

RDF yasezereye mu cyubahiro aba Ofisiye n'abandi basirikare, bose hamwe 775.
RDF yasezereye mu cyubahiro aba Ofisiye n’abandi basirikare, bose hamwe 775.

Umuhango wo gusezerera mu cyubahiro aba ba ofisiye n’abasirikare b’Ingabo z’u Rwanda bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, wabereye ku cyicaro cya Minisiteri y’Ingabo ku mugoroba wo ku wa Mbere tariki 11 Nyakanga 2016, uyoborwa na Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe.

Ageza ijambo ku bagiye mu zabukuru, Minisitiri w’Ingabo Gen. Kabarebe, yabashimiye ubwitange bagize mu gukorera igihugu kandi abasaba kuzakomeza gutanga umusanzu mu buzima bwo hanze bagiyemo.

Yagize ati “Mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, ndagira ngo nshimire abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru ku bwitange mwagize mu ntambara yo kubohora igihugu hamwe n’uruhare rwanyu mu iterambere ry’igihugu cyacu.”

Minisitiri w'Ingabo, Gen. James Kabarebe ni we wayoboye uyu muhango.
Minisitiri w’Ingabo, Gen. James Kabarebe ni we wayoboye uyu muhango.

Minisitiri w’Ingabo yakomeje agira ati “Kwitanga kwanyu ni ko kwatumye uyu munsi dufite iwacu, u Rwanda, igihugu kiduteye ishema.”

Minisitiri Kabarebe yasabye aba ofisiye n’abandi basirikare bagiye mu za bukuru, gukoresha ubunararibonye n’ubumenyi bakuye mu gisirikare, bagakomeza guteza imbere igihugu mu bundi buzima bagiyemo.

Lt. Gen. Ceasar Kayizari wavuze ahagarariye abagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, yashimiye ubuyobozi bwa RDF, by’umwihariko Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda, Perezida Paul Kagame ku nama n’indangagaciro mu rugendo rurerure babayemo rwo gukorera igihugu.

Ati “Twakoze urugendo rurerure rwo kurwanirira igihugu kandi rwari urugendo rw’ingirakamaro, dukorana nk’abantu bashyize hamwe. Ni yo mpamvu dufitanye igihango gikomeye na RDF yatureze, ikadukuza. Aho tuzajya hose ntabwo tuzatatira iki gihango”. Yavuze ko nubwo bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru, batananiwe, bazakomeza gukorera igihugu.

Mu basirikare bakuru basezerewe harimo abo ku rwego rwa Jenerali (Generals) barimo Lt. Gen. Ceasar Kayizari, Maj. Gen. Sam Kaka, Maj. Gen. Frank Mugambage, Maj. Gen. Paul Rwarakabije hamwe na Brig. Gen. George Rwigamba.

Kuva mu mwaka wa 2013, bibaye ku nshuro ya kane RDF isezerera abasirikare binjiye mu zabukuru nk’uko biri muri Sitati igenga Ingabo z’Igihugu.

Kuri iki cyiciro, aba ofisiye hamwe n’abasirikare bandi basezerewe bose hamwe 371 ni abinjiye muri pansiyo y’izabukuru naho 353 bandi bo barangije kontara (contract) mu Ngabo z’u Rwanda, mu gihe abandi 51 bo basezerewe ku mpamvu z’uburwayi.

Uyu muhango warimo abasirikare bakuru bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru baje baherekejwe n’abafasha babo. Hari kandi n’abayobozi bakuru batandukanye bo mu Ngabo z’Igihugu bari bitabiriye uyu munsi mukuru.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo  

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka