Polisi yatashye ibiro bishya mu Ntara y’Amajyepfo
Polisi y’igihugu yatashye ibiro byayo bishya byo mu Ntara y’Amajyepfo, bizajya byifashishwa nka sitasiyo yayo bikagira n’aho bafungira abakekwaho ibyaha.

Iyi nyubako ije muri gahunda yo kunoza aho polisi ikorera hose mu gihugu, nk’uko Minisitiri w’Umutekano, Sheick Musa Fazil Halerimana, yabitangaje ubwo yatahaga iyi nyubako ya etaje iherereye mu karere ka Huye, kuri uyu wa kane tariki 21 Nyakanga 2016.
Yagize ati “Uko inyubako z’abaturage zigenda zitera imbere, abe ari ko n’inzego za Leta zikorera na zo heza, kugira ngo za serivisi umuturage akeneye azihabwe zikorerwa ahantu heza.”
Iyo umuntu afunze ntibivuga ko agomba kuba habi. Yego hari ibyo atemererwa n’amategeko nko kugira ubukwe, gucuruza. Ariko ibyo atabujijwe hakorwa ku buryo abibaho nk’uko uri hanze abayeho.”

Guverineri w’Intara y’amajyepfo, Alphonse Munyantwari, yavuze ko bazakomeza gufatanya na polisi mu kubungabunga umutekano w’abaturage. Ati “Ibikoresho byiza bizatuma tugera kuri byinshi byiza kurushaho.”
Umuvugizi wa Polisi mu Rwanda, ACP Celestin Twahirwa yavuze ko iyi nzu yubatse ku buso bwa metero kare 600, ikaba yarubatswe mu gihe cy’umwaka itwaye miliyoni 600Frw.
Ibimburiye ibindi biro bya polisi mu zindi Ntara gutahwa, nyuma y’uko muri Werurwe hatashywe icyicaro gikuru i Kigali.

Icyakora n’izo mu Ntara zindi i Musanze, Rubavu na Rwamagana, nazo zaruzuye kandi zizatahwa vuba. Hari na gahunda yo kubaka n’ibiro bya polisi mu mirenge.
Ohereza igitekerezo
|
Ezechiel Kicukiro@ bavuze ko yubatse i Huye. ja usoma neza usomore ga mwa!
turashimira polisi y,uRwanda intabwe ikomeza guteramugucunga umutekano wabanyaRWANda nibyabo byose nibubake nizindi station mugihugu hose maze bibafashe gukomeza kwesa imihigo yabo turabakunda.
Hhhhhh! Arokose, Mumajyepfa Ko Arihanini Twavugako Arahaganahe? Ni Imuhangase, Nikamonyise, Cyangwa Ninyanza? Mudusobanurire.