Perezida wa Palestine yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali

Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatandatu, tariki 16 Nyakanga 2016, Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali yunamira imibiri y’inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994, zirushyinguyemo.

Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.
Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, yunamiye inzirakarengane zazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda mu 1994.

Perezida wa Palestine, Mahmoud Abbas, uri mu Rwanda mu nama y’Umuryango w’Ubumwe bwa Afurika, yaboneyeho no gusura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali.

Nubwo Palestine itari muri Afurika ngo ibe muri AU, ifite amasezerano y’indorerezi muri uyu muryango guhera muri 2013.

Perezida Mahmoud Abbas akaba yasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali nyuma ya Minisitiri w’Intebe wa Israel, Benjamin Netanyahu, uherutse kugirira urugendo mu bihugu bya Afurika y’Iburasirazuba harimo n’u Rwanda, na we agasura uru rwibutso.

Palestine na Israel ni ibihugu by’ibituranyi bizwiho guhora mu ntambara z’ududaca zishingiye cyane cyane ku myemerere, aho Israel ifata Palestine nka kimwe mu bice biyigize ikaba idakozwa ko yakwigenga nk’igihugu.

Kanda HANOurebe andi mafoto.

Amafoto: Plaisir Muzogeye/Kigali Today.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 2 )

Mwibeshye kumwaka mwanditse 16 Nyakanga 2017 kandi turi 2016 mukosore

umusomyi yanditse ku itariki ya: 17-07-2016  →  Musubize

Twishimiye Kwakira Inama Ya 27 Ya Kuru Bibihugu Bya Afurika Tubahaye Ikaze Mugihugu Cyacu

Yankurije Egedia yanditse ku itariki ya: 16-07-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka