Perezida Robert Mugabe yageze i Kigali
Yanditswe na
KT Team
Perezida Robert Mugabe wa Zimbabwe yageze i Kigali, akaba ari we mu perezida wa mbere ugeze i Kigali mu ba Perezida bazitabira inama ya AU.
Ahagana mu masa kumi n’imwe n’igice, kuri uyu wa kane tariki 14 Nyakanga 2016, ni bwo Perezida Mugabe yageze i Kigali, aje mu nama y’Abakuru b’ibihugu ya AU izaba yemeza imyanzuro yafashwe mu nama y’abahagarariye za Guverinoma z’ibihugu zigize uyu muryango yateranye kuva tariki 10 Nyakanga 2016.
Perezida Mugabe ni na we wari uyoboye inama y’uyu muryango ya 26 iheruka guteranira i Addis Ababa muri Ethipia muri Mutarama 2016.

Perezida Robert Mugabe yakirwa na Francis Gatare, Umuyobozi Mukuru w’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Iterambere (RDB)/ Photo: Gov.

Perezida Mugabe yabimburiye abandi ba perezida bose bazitabira iyi nama/ Photo: Gov.
Ohereza igitekerezo
|
Mugabe Kuba ariwe wageze mu rwanda bwambere ndumva ntakibazo ahubwo ndamushima pe ninywari
i love him.
Uyu mugabo ndamukunda pe