
Perezida Bashir ashinjwa ibyaha byibasiye inyoko muntu harimo n’ibya Jenoside yakorewe abaturage bo mu Ntara ya Darfour muri Sudani.
Umushinjacyaha Mukuru wa ICC, Fatou Bensouda, yasabye ibihugu Omar al-Bashir azakandagiramo kumuta muri yombi bikamumushyikiriza ngo acirwe urubanza.
U Rwanda ariko rwateye utwatsi icyifuzo cya ICC cyo kumuta muri yombi aje mu nama ya AU kuko abakuru b’ibihugu by’Afurika basabye ko igihe umuperezida akiri ku butegetsi aba agomba kurekerwa ubudahangarwa bwe.
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru bitabiriye inama ya AU yabibukije kandi ko Rwanda rutari muri ICC kuko rutigeze rusinya amasezerano yayo.
Minisitiri Mushikiwabo yongeyeho ko u Rwanda rwubaha ibyemezo by’abaperezida b’Afurika kuruta ibya ICC kuko uru rukiko ngo rwataye inshingano z’ubutabera rukaba rukora mu nyungu za Politiki.
Ohereza igitekerezo
|
Ntibakadusuzugure
abasize bahekuye urwanda birirwa bidegembya iwabo ntibabafate none bara rindagira gusa.uwo mu president si mushyigikiye nagato kubera nawe yakoze nabi,ariko aho aba barahazi nabo bazamusange yo.
Omari Bashiri Niumusaza Mwiza Kandi Wiyubashye Umeze Neza Ibyo bavu Ngourwandarumfat Sibyonamba Urwandarwacurufit Amaho Nibahari Ibyaha afite Bazamwifatire?
0mari Bashiri Ni Umusza Mwiza Abobashaka Baribeshy Nibamurekere Ubudahangarwabwe Rwos Niba Hari Ibyobamushinja Bazabe Bamukurikirana Murakoz
mfite agahinda ntewe numuyobozi wa green part bwana habineza yaraye avuze ko u rwanda rufata H E Mareshal Bashil koko habineza abona politikeye izamugeza hehe.
abanyarwanda turamwakiriye neza kuko ni umwana wa Africa kandi twanze Icc yivanga mubikorwa byabanyafrica
All presidents well come in Rwanda
Eeee baramenye bazamusange mugihugu cye Ubundi se harya Twe abagenosideri bariwabo barabohereje??