Perezida Kagame yahuye n’umwana wifuje guhura na we
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nzeri 2016, nibwo yahuye na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.
Kuri uyu wa gatandatu tariki 10 Nzeri 2016, nibwo yahuye na Perezida Kagame nyuma y’uko yari yaraye ageze mu Rwanda kuri uyu wa gatanu.
Perezida Kagame yasabye Waeni guharanira kugera ku ntego ze atitaye ku ho akomoka nubwo hataba ari heza, Nk’uko bigaragara kuri Twitter ya Peresidensi ya Repubulika y’u Rwanda.
Waeni ukomoka muri Kenya, asanzwe ari n’intyoza ku mbuga nkoranambaga. Yabwiye Perezida Kagame ko yakiriye impanuro ze nk’umuntu afataho icyitegererezo, amusezeranya kuzazikurikiza kandi akiga ashyizeho umwete.
Perezida Kagame yamenyanye n’uyu mwana mu 2014 ubwo yari yitabiriye ibirori bya Jamhuri muri Kenya. Icyo gihe Perezida Kagame yashimishijwe n’uburyo uwo mwana yari asobanukiwe imikino ngororangingo, yiyemeza kuzamutumira mu Rwanda.
Kuva icyo gihe Wendy ntiyigeze acika intege, kuko mu kwezi kwa Kanama 2016 ari bwo yongeye kwibutsa Perezida Kagame ko agitegereje ko amutumira. Ni bwo muri Perezidansi bahise bategura uko yaza mu Rwanda, birangira inzozi ze zibaye impamo.
Ibitekerezo ( 18 )
Ohereza igitekerezo
|
nibyo kwishimirwa naburi munyarwanda wese n abanyamahanga bafatira urugero ku mubyeyi wacu byiza cyane rwose
Inama Za Nyakubahwa Nziza Zo Nyine Zirahagije Kuba Umuntu Yakwifuza Kuganira Nawe Tumushimiye Urugwiro N’urukundo N’ikaze Aha Abamugana
Amahirwe Yo Guhura Na Nyakubahwa Abona Bake Ntawutabyifuza
umubyeyi wintanga Rugero nkuyu ntawutakwifuza Guhura Nawe cg kumugira!
umubyeyi wintanga Rugero nkuyu ntawutakwifuza Guhura Nawe cg kumugira!
Ashante musaza uri examplary no mumahanga