Perezida Kagame asaba urubyiruko kudahunga inshingano
Perezida Kagame yabwiye urubyiruko rw’abanyeshuri basoje itorero Indangamirwa, ko ryabafashije kugira indangagaciro zo kutazaba ibigwari no guhunga inshingano ahubwo bakamenya ibibabereye.

Kuri uyu wa kabiri tariki 19 Nyakanga 2016, nibwo Perezida Kagame yabitangaje ubwo yasozaga itorero ry’abanyeshuri biga hanze y’iguhugu n’abahize abandi mu bizami bisoza amashuri yisumbuye bagera kuri 345.

Yagize ati “Itorero ribafasha kutazaba ibigwari, mugahora mufatanya n’abandi mu gukorera no kubaka u Rwanda. Itorero kandi ryabatoje kumenya ubuzima bwanyu, mukamenya ikibaha agaciro nk’abantu n’icyo mushaka kuba.”

Yavuze ko nyuma y’itorero igisigaye ari ukwiyubakamo ubushobozi bufasha mu kuzamura igihugu no kugiteza imbere, bitewe n’amasomo baba baherewemo.
Bamwe mu rubyiruko barangije amasomo baherewe mu itorero Indangamirwa mu cyiciro cya cyenda baravuga ko amasomo bahawe azabafasha kuba Abanyarwanda beza no guhagarira neza u Rwanda ku biga mu mahanga.

Ikiciro cy’uyu mwaka cyanitabiriwe na bucura bwo mu muryango wa Perezida Kagame, hanatanzwe impamyabumenyi zigaragaza ko bitabiriye iri torero ryatangiye itariki 30 Kamena.
Andi mafoto




Ibitekerezo ( 6 )
Ohereza igitekerezo
|
Ese umwana urangije secondaire mu Rwanda akora iyi ngando? Cg se niyabana bize muri Diaspora gusa? If YES conditions nizihe? biyangikisha he? amatariki na yahe?
Murakoze
Ntabwo MINISTER ASHYIRWAHO N INAMA Y ABAMINISTERS, AHUBWO ASHYIRWAHO NA PRESIDENT KU BUBASHA AHABWA N ITEGEKO ,ABINYUJIJE MU BIRO BYA PRIME MINISTER
Ariko abantu mugira ibigambo, ninde wababwiye ko Dr Richard sezibera ariwe uzaba Minister of Health?
Ni mwe se mushyiraho abayobozi?
Mwagiye mutegereza inama y’abaministre.
Urwo rubyiruko nirukomere ku mpanuro z’umukuru w’igihugu bamenye ko baba bagiye guhagararira igihugu iyo muhanga.
Itorero niryiza kuko ridufasha ku menya neza indangagaciro zacu na kirazira biranga umunyarwanda,ibyo bituma tuba abo turibo bo.
Richard SEZIBERA Future Minister of Health