Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza
Perezida Paul Kagame yahamagariye inzego zishinzwe iperereza n’umutekano ku isi gukorera hamwe, kugira ngo zinoze inshingano zazo zo kurinda ubuzima, kwimakaza umutuzo n’ubukungu.

Kuba umutekano ari wo shingiro ry’ubuzima muri buri gihugu ku isi, Perezida Kagame abibonamo nk’amahirwe yo gusuza imbaraga kw’izi nzego, nk’uko yabitangarije abitabiriye inama mpuzamahanga ku butasi iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2016.
Yagize ati “Nta gihugu gishobota kwicungira umutekano kidashyize hamwe n’ibindi. Natwe rero ntabwo dushobora gutatanya imbaraga ngo duhugiye mu bidutanya. Guhana ibyaha ni cyo kintu Afurika Yunze Ubumwe ishyigikiye nta shiti.”

Cyakora Perezida Kagame asanga ari intambwe nziza kubera iyi nama yahuje abashinzwe iperereza yateranye. Akemeza ko byerekana ko amahanga yumva neza inshingano abakora mu mutekano n’iperereza bafite zo kurinda icyahungabanya abaturage n’ibihugu.
Yabasabye ko ibyo biyemeje n’ibizaganirwa muri iyi nama, bagomba kubishyira mu bikorwa.
Ati “Ibyo mwiyemeje bigomba kujya mu bikorwa mugashyiraho iperereza rya ngombwa, kugira ngo Afurika igire umutekano usesuye.”

Iyi nama Inama ya 13 ya Komite ihuje abashinzwe ubutasi n’iperereza muri Afurika (CISSA), ihuje abakuriye inzego z’iperereza n’umutekano baturutse mu bihugu 51 byo ku mugabane wa Afurika.


Ohereza igitekerezo
|
Isi Yihagije Kumutekano Politiki Ifite Igipimo Kibereye Abatuye Africa Bityo Amahoro Akabonekera Kugihe
gukorana bya hafi na hafi bizatuma isi igira umutekano ndetse n’iterambere muri rusange
Ndashima Uwomusaza Wacu Kukoatureberaejohazaza Umutekanourakenewe Ahatarumutekano Namahorobagira Nakomerezaho PerezidaOyeee!