Perezida Kagame arahamagarira inzego z’umutekano ku isi guhuza

Perezida Paul Kagame yahamagariye inzego zishinzwe iperereza n’umutekano ku isi gukorera hamwe, kugira ngo zinoze inshingano zazo zo kurinda ubuzima, kwimakaza umutuzo n’ubukungu.

Iyi nama ya CISSA yateraniye i Kigali.
Iyi nama ya CISSA yateraniye i Kigali.

Kuba umutekano ari wo shingiro ry’ubuzima muri buri gihugu ku isi, Perezida Kagame abibonamo nk’amahirwe yo gusuza imbaraga kw’izi nzego, nk’uko yabitangarije abitabiriye inama mpuzamahanga ku butasi iteraniye i Kigali kuva kuri uyu wa Kane tariki 4 Kanama 2016.

Yagize ati “Nta gihugu gishobota kwicungira umutekano kidashyize hamwe n’ibindi. Natwe rero ntabwo dushobora gutatanya imbaraga ngo duhugiye mu bidutanya. Guhana ibyaha ni cyo kintu Afurika Yunze Ubumwe ishyigikiye nta shiti.”

Perezida Kagame yabasabye guhuza imikorere.
Perezida Kagame yabasabye guhuza imikorere.

Cyakora Perezida Kagame asanga ari intambwe nziza kubera iyi nama yahuje abashinzwe iperereza yateranye. Akemeza ko byerekana ko amahanga yumva neza inshingano abakora mu mutekano n’iperereza bafite zo kurinda icyahungabanya abaturage n’ibihugu.

Yabasabye ko ibyo biyemeje n’ibizaganirwa muri iyi nama, bagomba kubishyira mu bikorwa.

Ati “Ibyo mwiyemeje bigomba kujya mu bikorwa mugashyiraho iperereza rya ngombwa, kugira ngo Afurika igire umutekano usesuye.”

Bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z'igihugu.
Bamwe mu basirikare bakuru mu ngabo z’igihugu.

Iyi nama Inama ya 13 ya Komite ihuje abashinzwe ubutasi n’iperereza muri Afurika (CISSA), ihuje abakuriye inzego z’iperereza n’umutekano baturutse mu bihugu 51 byo ku mugabane wa Afurika.

kigalitoday android app mobile

Ibitekerezo   ( 3 )

Isi Yihagije Kumutekano Politiki Ifite Igipimo Kibereye Abatuye Africa Bityo Amahoro Akabonekera Kugihe

Didas yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

gukorana bya hafi na hafi bizatuma isi igira umutekano ndetse n’iterambere muri rusange

mugwiza yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ndashima Uwomusaza Wacu Kukoatureberaejohazaza Umutekanourakenewe Ahatarumutekano Namahorobagira Nakomerezaho PerezidaOyeee!

UWIZEYIMANA ADEREFINE yanditse ku itariki ya: 4-08-2016  →  Musubize

Ohereza igitekerezo

Igitekerezo cyanyu kiragaragara kuri Kigali Today nyuma y'isuzuma kandi mu gihe kidatinze. Udashaka ko izina ryanyu rimenyekana wakoresha alias, Turabashimiye.

Amakuru aheruka